Ikipe ya AS Kigali yamaze gusezerera ikipe ya APR FC mu irushanwa ry’ igikombe cy’ amahoro, ndetse hanamaze kumenyekana uko amakipe azahura muri 1/4. Mu kiciro cy’ abagore Ikipe ya Rugende yatsinzwe na Scandinavia ibitego 11-0.
Amakipe azakina kimwe cya kane cy’ irushanwa ry’ igikombe cy’Amahoro ni : AS Kigali, Rayon Sports FC, Gasogi Utd, Etincelles FC, SC Kiyovu, Police FC, Gicumbi FC na Intare FC.
Kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019 nibwo habaye tombora ya ¼. Rayon Sports yatomboye Gicumbi FC, Gasogi United itombora AS Kigali , Police FC itombora Etincelles FC naho Intare FC itombora Kiyovu Sports Club.
Ni nyuma y’ uko mu mikino ya kimwe cy’ umunani yabaye kuri iki Cyumweru yarangiye. AS Kigali FC 0-0 APR FC (Agg. 1-0), Rayon Sports FC 2-1 Marines FC (Agg. 3-1), Rwamagana City 0-0 Gasogi United (Agg. 0-1), Etincelles FC 3-0 Hope FC (Agg. 5-2).
Iri rushanwa rikomeje kugaragaramo udushya kuko ikipe ya APR FC yahabwaga amahirwe yo kuzitwara muri iri rushanwa ikaba yatwara iki gikombe cy’ amahoro kikayibera impozamarira nyuma y’ uko Rayon Sports iyitwaye icya Shampiyona yasezerewe itarenze 1/8.
Ikipe nka Gasogi United ya Kakoza Nkuliza Charles(KNC) yinjiye bwa mbere muri iri rushanwa yabashije kugera ¼.
Akandi gashya kamaze kugaragara muri iri rushanwa ry’ igikombe cy’ Amahoro ni uko Ikipe ya Mukura Victory Sports yatwaye igikombe cy’ Amahoro cy’ umwaka ushize nayo yasezerewe na Kiyovu Sports itarenze kimwe cy’ umunani.
Mu gikombe cy’ Amahoro, ikiciro cy’ Abagore . Group A. AS Kigali yatsinze Inyemera, 8-0 Group B, Rugende yatsinzwe na Scandinavia 0-11, Group C, ES Mutunda yatsinzwe na Gakenke 1-2.