AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bidasubirwaho APR FC itwaye igikombe cya shampiyona, icy’Amahoro kigirwa imfabusa

Bidasubirwaho APR FC itwaye igikombe cya shampiyona, icy’Amahoro kigirwa imfabusa
23-05-2020 saa 13:27' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 997 | Ibitekerezo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanzuye ko shampiyona y’uyu mwaka ishyirwaho akadomo APR FC igahabwa igikombe naho Gicumbi FC na Heroes zikamanuka mu cyiciro cya kabiri, naho igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka kikaba kitazaba.

Iyi ni imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abayobozi ba FERWAFA n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuri uyu wa Gatanu ikaba yanzuye ko shampiyona isozwa n’ubwo yari yahagaze itarangiye.

Iyindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko igikombe cy’Amahoro cyari cyahagaze kigeze muri 1/8 nacyo kitazakinwa hakazategerezwa icyo muri 2021.

FERWAFA yafashe iyi myanzuro igendeye ku btekerezo by’abanyamuryango aho mu nama yari iherutse umwanzuro w’uko APR FC ihabwa igikombe cya shampiyona wari watowe ku bwiganze bw’amajwi 15/16.

Hanzuwe kandi ko amakipe abiri yari akurikiranye ku mwanya wa nyuma ariyo Gicumbi FC na Heroes zimanuka mu cyiciro cya kabiri naho azazamuka avuye mu cyiciro cya kabiri ubwo imikino izaba yongeye gukinwa hakazafatwa amakipe 4 yo mu itsinda A n’andi 4 yo mu itsinda B zigakina imikino ya ‘Play off’ebyiri za mbere zikazamuka mu cyiciro cya mbere.

Iki gikombe APR FC ihawe ni icya 18 kuva yatangira gukina shampiyona y’u Rwanda mu 1995 ikaba igitwaye idatsinzwe kuko ubwo shampiyona yahagararaga ku munsi wa 23 yari itari yatsindwa ikabayari ifite amanota 57 Rayon Sports ya kabiri ifite 50.

Ibi bisobanuye ko APR FC umwaka utaha izasohokera igihugu mu mikino ya CAF Champions League naho Rayon Sports igasohoka muri CAF Confederation Cup.
Ni mugihe shampiyona y’abagore n’imikino y’abana byo bizategereza igihe Guverinoma izafatira icyemezo ko ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro byongera gukora.

Igikombe cy’Amahoro cyaherukaga gutwarwa na AS Kigali cyagizwe imfabusa uyu mwaka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA