AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

CECAFA Kagame cup : Amakipe yari ahagarariye u Rwanda ntayabashije kurenga ¼

CECAFA Kagame cup : Amakipe yari ahagarariye u Rwanda ntayabashije kurenga ¼
18-07-2019 saa 07:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 331 | Ibitekerezo

Irushanwa rya CECAFA Kagame cup rigeze ahakomeye, amakipe yari ahagarariye u Rwanda rwaryakiriye ariyo Rayon Sports, APR FC, na Mukura Victory Sports yamaze gusezererwa yose.

Ikipe ya APR FC yaraye isezerewe na AS Maniema kuri penaliti 4-3 nyuma y’ uko iminota 30 y’ umukino yari yarangiye amakipe yombi angana 0-0.

Byatumye APR iviramo muri ¼ ari naho Rayon Sports yakuriwemo na KCCA FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya Uganda.

Ni ku nshuro ya mbere APR FC inaniwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu nshuro zose yabereye mu Rwanda.
Muri ½, AS Maniema izahura Azam FC yo muri Tanzania mu mukino uzaba ku wa Gatanu saa 16:00 mu gihe undi uzahuza Green Eagles yo muri Zambia na KCCA yo muri Uganda guhera saa 18:30 kuri Stade ya Kigali.

Indi kipe yo mu Rwanda yasezerewe muri iri rushanwa rya CECAFA Kagame Kagame rizasozwa ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 ni Mukura Victory Sports. Mukura yari yavuze ko idafite amakinnyi kuko bamwe mu bo yakinishije ari abanyakiraka.

Abakurikiranira hafi umupira w’ amaguru mu Rwanda bavuga ko kuba nta kipe yo mu Rwanda yabashije kugera muri ½ cy’ iri rushanwa bigaragaza ko abakinnyi b’ umupira w’ amaguru mu Rwanda baciriritse.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo u Rwanda ni cyo gihugu kitabashije kwitabira imikino y’ igikombe cya Afurika cy’ ibihugu CAN2019 kiri kubera mu Misiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA