AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rayon Sports inyagiye Gicumbi 7-1 ibyinshi byatsinzwe na Jules Ulimwengu

Rayon Sports inyagiye Gicumbi 7-1 ibyinshi byatsinzwe na Jules Ulimwengu
20-06-2019 saa 18:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1367 | Ibitekerezo

Ikipe ya Rayon Sports yongereye amahirwe yo kugera mu mikino ya ½ cy’ Igikombe cy’ Amahoro nyuma yo kunyagira Gicumbi FC ibitego 7-1.

Umukino wa Rayon Sports na Gicumbi wabere kuri Sitade ya Kigali. Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 ni uwahuje Intare na Kiyovu Sports warangiye Kiyovu Sports itsinze Intare FC ibitego 3-0.

Rayon Sports yaburaga abakinnyi bakomeye barimo Micheal Sarpong,Donkor Prosper,Manzi Thierry na Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu baherutse gusezererwa,yanyagiye Gicumbi FC ibitego 7-1, birimo 5 yinjije mu gice cya kabiri gusa.

Mu bitego 5 Rayon Sports yinjije mu gice cya kabiri harimo 4 bya Rutahizamu Jules Ulimwengu.

Umukino wo kwishyura wa Rayon na Gicumbi uzabera i Gicumbi aho ku Cyumweru aho Gicumbi ifite akazi katoroshye ko gukuramo ikinyuranyo cy’ ibitego 6 yatsinzwe uyu munsi kugira ngo ibe yabona amahirwe yo gukomeza muri 1/2.

Mu mikino yabaye ku munsi w’ ejo, AS Kigali yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/4 waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Undi mukino wabaye ejo, Etincelles FC yatsinzwe na Police FC ibitego 2-0.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA