AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa DASSO

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa DASSO
16-06-2016 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 85645 | Ibitekerezo 45

Nyakubahwa afande muyobozi, mbanje kubashimira uburyo mugira uruhare mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko kandi nshaka no kubagaragariza agahinda nterwa n’ubunyamwuga bucye bwa bamwe mu bo mu rwego rwa DASSO muyoboye.

Polisi y’u Rwanda n’igisirikare cyacu, bishimwa n’amahanga kubera ubupfura, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga bibaranga, bityo bikavugwa muri rusange ko abashinzwe umutekano mu Rwanda ari intangarugero. Nyamara ariko, mbona amaherezo isura yabo izangizwa n’imyitwarire ya DASSO kuko nabo tubita abashinzwe umutekano.

Kuva kera najyaga numva ko ntawe utanga icyo adafite kandi koko nibyo. Biragoye ko abantu batagaragaza disipulini, bazatanga umusaruro mu gushyira rubanda kuri disipulini. Abashinzwe umutekano bahesha abaturage amahoro n’umutuzo, sibo babibambura. Ingero nyinshi zirahari nyakubahwa muyobozi, zigaragaza ko hari abaturage batiyumvamo DASSO kuko zibakubita, zikabambura, zikanabahohotera mu buryo bunyuranye. Nonese uru rwego niba rudakorera neza abaturage, ubwo rukorera bande ?

Gukubita no gukomeretsa, kutagira ikinyabupfura n’impuhwe, byagiye biranga bamwe mu bagize urwego rwa DASSO, none nkaba mbisabira ko mwazategura amahugurwa ahagije agenewe abagize uru rwego, bakamenya ko gucunga umutekano atari ukuwubuza bamwe no kubahohotera. Ingabo na Polisi yacu, mbona bamenya ibyo bigisha DASSO.

Sinifuza kuvuga byinshi kuko ingero zirahari zifatika, icyo nifuza ni uko mwagerageza gushakira amahugurwa abagize urwego rwa DASSO bose, ndetse mukajya munahana mutihanukiriye bamwe muri bo bahesha isura mbi urwego rwose. Mbashimiye uburyo mwakiriye icyifuzo cyanjye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 45
Mazimpaka j louis Kuya 26-04-2022

ntakiza ndabona kuri dasso

Elie Kuya 21-01-2022

DASSO ntikwiriye kubaho

Elie Kuya 21-01-2022

DASSO ntikwiriye kubaho

Kasali Kuya 4-04-2021

Unenga DASSO azagere mu Karere ka Gicumbi arebe uko bubakira abaturage, baboroza amatungo . Noneho kubere kwishimirwa n’abaturage abaturage bo mu Murenge wa Muko na Rwamiko baguriye abadasso bahakorera moto yo kwifashisha mu mutekano. Icyaha ni gatozi ntimukitiranye. Murakoze

Diouf Kuya 4-02-2021

Nta mpamvu yo kugira urwego rwa DASSO mbona mu gihugu. Dufite igihugu gifite inzego z’umutekano zizwi ku rwego mpuzamahanga kandi zirahagije cyangwa zakanongerewe aho gukora izindi nzego zitari ngombwa zirirwa mu baturage zikora ibidahesha agaciro igihugu nyamara zambaye imyenda ya Leta. Numva umuturage akeneye Police kurusha Dasso cyane ko hari abandi bashinzwe umutekano batorwa mu nzego z’ibanze !

nsabimana gespe Kuya 21-06-2020

abo bakorera kagame

JP mwiza Kuya 26-01-2020

Ntihabura abafite imyitwarire mibi. Ahubwo inzego zibishinzwe nizigenzure ibyo avaturage bavuga kuko ntawanze amahoro.

JP mwiza Kuya 26-01-2020

Ntihabura abafite imyitwarire mibi. Ahubwo inzego zibishinzwe nizigenzure ibyo avaturage bavuga kuko ntawanze amahoro.

JP mwiza Kuya 26-01-2020

Ntihabura abafite imyitwarire mibi. Ahubwo inzego zibishinzwe nizigenzure ibyo avaturage bavuga kuko ntawanze amahoro.

Madiba Kuya 26-01-2020

Rwose urwego rwa Daso rwaje rukenewe ni na rwiza, ariko hari abarwitwaza bagahohotera abantu ndetse bakivanga no mu buyobozi. Simvuze byinshi muzikorere iperereza kuri daso coordinator w’akarere ka Nyamasheke nivangavanga azana mu karere yifashishije uwo ariwe kugeza aho yirukanisha abayobozi ngo bamwangira umugore kdi ari uko bamusaba gukora inshingano ze ! Namwe mumbarire umugore we ni agronomme ariko akajya kuri terrain yambaye mashondeka agakoreshereza inama kuri kaburimbo ngo ntiyakandagira mu byondo mu gishanga hagira umuyobozi uvuga kuri uwo mugore bakarara bamwirukanye ngo baziranye nabafande data

iradukunda jmv Kuya 1er-11-2019

urwego rwa DASSO ni izina rinini rihuje abantu benshi, igitecyerezo cyanyu nikiza ariko icyaha nigatozi kuwagikoze .kdi ukora aranakosa .mwirebera ururwego rero mwisura yabahungabanya umutekano haribyinshi rukora byiza. ndumva ntagikuba cyacitse kwikosa ryakozwe numwe mubagize ururwego.

Debande Kuya 25-10-2019

Hari umuturage baheruka guca amande yo kurongora.

didi Kuya 26-12-2018

Dasso zose zikorera nyabugogo zikuriwe n’witwa mugabo zamunzwe na ruswa.zirirwa zihohotera abagore muri gare. Ntizitinya nokubambika ubusa

Chnc Kuya 19-12-2018

Abantu iyo twumva Dasso twumva abajura kuko bamwe bagiyemo ari uburyo bwo kwiba no kuriganya abaturage.simvuzeko base ari babi,bamwe turabashima kubwa akazi kabo bakora bagakorana umurava ndetse nubwenge mukomereze aho.naho abobajura mutsindwe peee.

donath Kuya 10-12-2018

vuga gutyo umutsi mwahuye nibwo uzamenyako ari dasso yebabawe.,...uge usenga ntuzahure
nabo.

didos Kuya 21-11-2018

arko dasso ntago musobanukiwe imikorere yayo dasso yaje ikenewe kubaturage wowe utaramenya agaciro kayo uzaze urebe dasso yiwacu huye gisagara nyamagabe nyaruguru bakorera abaturage dasso rda mukomereze aho

Justin Kuya 20-08-2018

Dasso ntako itagira

Justin Kuya 20-08-2018

Dasso ntako itagira

Maniraguha Kuya 9-05-2018

umva jyewe ntabwo nemeranyijwe nabo bavuga ko urwego rwa dasso aribisambo bya ruswa oya !!,ahubwo nikwakundi bavuga ngo aba umwe agatukisha bose,jyewe nabatangra ubuhamy nibez cyane cyane abo m’umurenge wa kigembe-gisagara.nakorewe guhohoterwa numuntu bankemurira ikbazo cyanjye neza !!,ahubwo mwavuga kubahoze ari localdefesse nibo baribisambo kuburyo bugaragara,

vo Kuya 2-08-2017

bararya doreko batyaje amenyo kuvugana nabo nukubahereza ahubwo babirukanye bapfa 2 hhhh erega twaremewe kubakorera ubahereza ndabanga p RDF oyeeeee ndabemera sana

Prince Kuya 23-07-2017

kabisa byaba byiza kuko nanjye ejo Umu dasso witwa NIZEYIMANA ukorera hano nyabugogo na bagenzi be barandenganyije ubwo navugaga ukuri bimviramwo no gufungwa amasaha agera kuri 6 muri nyabugogo ngo nuko mvuze ukuri ndetse no gukubitwa ikibuno cyimbunda numupolisi witwa hakizimana A yanze kunyumva ngo nsuzuguye dasso kandi ibyo dasso za nyabugogo zishize mumutwe ngo uwo batazumvikana zizabakura amenyo ngo abandi zibitedekeho kuko bazimye ruswa zisubireho cyane cyane ywitwa Nizeyimana
murakoze

edouard nyirigira Kuya 30-06-2017

ok leta nziza yacu idahwema kutwubakira igihugu, naho abatazi akamaro ka DASSO Bazadusure tubibabwire DASSO OYEE

edouard nyirigira Kuya 30-06-2017

ok leta nziza yacu idahwema kutwubakira igihugu, naho abatazi akamaro ka DASSO Bazadusure tubibabwire DASSO OYEE

edouard nyirigira Kuya 30-06-2017

ok leta nziza yacu idahwema kutwubakira igihugu, naho abatazi akamaro ka DASSO Bazadusure tubibabwire DASSO OYEE

edouard nyirigira Kuya 30-06-2017

ok leta nziza yacu idahwema kutwubakira igihugu, naho abatazi akamaro ka DASSO Bazadusure tubibabwire DASSO OYEE

Nteziryayo jmv Kuya 21-03-2017

Ndashimira cyane byimazeyo ukwezi. com kumwanya muha joriji kugirango yandike amabaruwa ye, mboneyeho nogushimira cyane joriji nanamwisabira ko yazandikira ibaruwa BRD agashami gashinzwe bourse abashimira ko batubahiriza amasezerano bagiranye nabanyeshuri dore ubu imyaka ibaye ibiri bamwe tutarabona amafaranga adutunga yumwaka ushize kd mumasezerano baba baratwijeje kuyabonera igihe. Murakoze

Patrick Kuya 13-03-2017

Bavandimwe murebe neza abantu barwanya gahunda za Leta ntabwo ari abakunzi b’iguhugu.inzego z’umutekano ntimucike intege abaturage turabakunda.

Donatien Kuya 18-02-2017

Dasso zikwiye amahugurwa cg ibihano mu gihe zarenze ku mabwiriza nkana ! Bazwigo gukubita mpaka bisge uwo bakubita ! Kdi twese tuzi neza ko n umujura umufatiye iwawe ukamukubita bagukanira urugukwiye ! Baramenye rero rwose

marcel Kuya 4-11-2016

MWe sha byibuze muracyanabitekerezaho byibura uwakwereka into badukorera hano imuhanga wagirango kwishakira ubuzima warango harabantu tuba twibye cg twishe nge mbona aribo barimo kuduteza inzara yibi byose

rubundakumazi elodi Kuya 19-10-2016

Icyaha ni gatozi. Abavuga nimubareke gusa kutababwiza ukuri babyo kwakwitwa ubugwari. Leta yacu nikomeze gahunda nziza yiyemeje yo gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo. Ngo ubuze icyo agaya inka aravuga ngo "reba igicebe cyayo’. Bene abo bantu ni abo gusengera kugirango mwuka wera abahindure. DASSO oyeeeeeeeeeeeeeee !

rubundakumazi elodi Kuya 19-10-2016

Icyaha ni gatozi. Abavuga nimubareke gusa kutababwiza ukuri babyo kwakwitwa ubugwari. Leta yacu nikomeze gahunda nziza yiyemeje yo gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo. Ngo ubuze icyo agaya inka aravuga ngo "reba igicebe cyayo’. Bene abo bantu ni abo gusengera kugirango mwuka wera abahindure. DASSO oyeeeeeeeeeeeeeee !

watachoka Kuya 20-09-2016

Muvandimwe Emile ntabwo jye mbona ko DASSO yatojwe kwica na rimwe kandi umuntu nakora ikosa numva aribazwa kubwe kuko aho ngenda hose naho ntuye nzi akamaro DASSO imariye abaturage naho abakora amakosa ntibabura mubantu barenze ibihumbi bingahe.Ese ahubwo uriya DASSO ntiyihanganye ?Ni gute jye natinyuka kurwana númuntu wambaye impuzankano iriho ibendera ry’à gihugu ?None se wavuga ute ko Guverinoma yicaye igashyiraho runo rwego idatekereje ?Inzego zúmutekano mukomere rwose tubari inyuma mureke ba Byacitse ntacyo bazabatwara

GATO Kuya 16-09-2016

mbona inzego zumutekano zikora neza zikomerezaho

xxxxxxxxx Kuya 14-09-2016

abo ntibazabura

Thacien Kuya 8-09-2016

Ururwego rumaze umwaka n’igice rusohotse twebwe abaturage ntacyo tubashinja kuko usibye ibikorwa by’umutekano Hari n’ibindi badukoreye twebwe abaturage nko kuduha mutuel kutworoza n’ibindi cyakora bakeneye andi mahugurwa kugirango birefresh murakoze.

EDDY Kuya 7-09-2016

Ntabwo ari abicanyi ubyo ni ugusebanya n’uwakora amakosa yayahanirwa ku giti cye nkuko bigenda no kuzindi nzego z’umutekano hagenda hagaragara abitwara nabi kandi bakabihanirwa.
DASSO turabemera baradufasha cyane kandi nibo begereye abaturage cyane kurusha izindi nzego z’umutekano. DASSO Oyeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!

EDDY Kuya 7-09-2016

Ntabwo ari abicanyi ubyo ni ugusebanya n’uwakora amakosa yayahanirwa ku giti cye nkuko bigenda no kuzindi nzego z’umutekano hagenda hagaragara abitwara nabi kandi bakabihanirwa.
DASSO turabemera baradufasha cyane kandi nibo begereye abaturage cyane kurusha izindi nzego z’umutekano. DASSO Oyeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!

nshimiyimana celestin Kuya 1er-09-2016

bajye bakosora bitewe nikibazo

HAVUGIMANA Jean bosco Kuya 31-08-2016

ntekereza ko uramutse utari mu makosa ukubahiriza gahunda za leta dasso mwahurirahe ?

claude Kuya 20-08-2016

Mwabantu MWe DASSO batabayeho ziriya nzego zindi ntizatungany neza inshingano kuko barakorana

KAYIGIRE THEONESTE Kuya 7-07-2016

URU RUBUGA NDARUKUND KUKO RUTUMA TUBA UP TO DATE MUKOMEREZE AHO TURABAKURIKIRANA 5/5

ombeni Kuya 4-07-2016

Ntekerereza umuntu wita urwego nkuru rukora kinyamwuga ngo ni abicanyi !!!!!! Dasso turabemera ikibazo ni abarwanya gahunda za leta yabakoma mu nkokora muti ishyano !!!Dasso oyeee

ombeni Kuya 4-07-2016

Ntekerereza umuntu wita urwego nkuru rukora kinyamwuga ngo ni abicanyi !!!!!! Dasso turabemera ikibazo ni abarwanya gahunda za leta yabakoma mu nkokora muti ishyano !!!Dasso oyeee

xxx Kuya 1er-07-2016

jori c numuntu uriho ?

NSHIZIRUNGU Emile Kuya 21-06-2016

Abo bicanyi se ko babitojwe uragirango bakore iki kindi kitari uguhohotera abo ba nyiramiruho !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA