AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

America yongeye gutanga itegeko ku guhagarika ibibera muri Congo igaruramo u Rwanda na RDF

America yongeye gutanga itegeko ku guhagarika ibibera muri Congo igaruramo u Rwanda na RDF
6-02-2024 saa 05:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2321 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yongeye kuvuga ko ihangayikishijwe n’iintera ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igezeho, isaba u Rwanda guhagarika gufasha umutwe wa M23 no gukura ingabo zarwo muri DRC.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya USA muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024.

Iri tangazo rya Ambasade ya USA i Kinshasa, ritangira rivuga ko iki Gihugu cyishimira gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere mu guhagarika ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Riti “Turasaba imitwe yose yitwaje intwari itari iya Leta, irimo na M23 yafatiwe ibihano na USA guhagarika imirwano kandi igashyira hasi intwaro.”

America kandi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, kuko muri iri tangazo ryayo, yarusabye guhagarika gufasha uyu mutwe ngo kandi “rugahita rukura abasirikare b’u Rwanda bari ku butaka bwa Congo.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ngo ingabo z’u Rwanda zifasha M23, ngo biri mu bitiza umurindi ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo, rigasoza rivuga ko iki Gihugu cya USA kitahwemye kuvuga ko Ibihugu bigomba kubaha ubusugire bw’ikindi.

Ni mu gihe u Rwanda rwahakanye kenshi ko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, ndetse Perezida Paul Kagame ubwo yatangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka mu kwezi gushize, akaba yarongeye kubishimangira ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruba nyirabayazana w’ibi bibazo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA