AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abagande bakamejeje ku mbuga nkoranyambaga bigana Perezida Museveni- Amafoto

Abagande bakamejeje ku mbuga nkoranyambaga bigana Perezida Museveni- Amafoto
14-07-2016 saa 11:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10290 | Ibitekerezo 3

Amafoto ya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yakomeje kwiganwa cyane, nyuma y’aho agaragariye yahagaritse uruhurirane rw’imodoka agendamo n’izimuherekeza, agatera intebe ku muhanda ubundi akavugira kuri telefone, hari abandi bashyize hanze amafoto bifitoje bamwigana, abandi bo bakagenda bamufata bagahindaguramo ibindi bishakira.

Ku mbuga nkoranyambaga nka twitter, instagram na facebook, abaturage ba Uganda biganjemo urubyiruko, bakomeje gukwirakwiza amafoto nabo bahagaze imbere y’imodoka bavugira kuri telefone cyangwa bafite ikindi bakora, hakaba n’amafoto ya Museveni yahinduwemo ibindi bintu bisekeje kandi bitangaje.

Ifoto ya mbere ya Museveni, yashyizwe hanze kuwa kabiri n’ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezidansi ya Uganda witwa Don Wanyama, avuga ko Perezida Museveni w’imyaka 71 yahagaritse imodoka zimuherekeza, akicara ku ntebe ye agahamagara umuntu kuri telefone, bakamara iminota 30 bavugana.

Aya niyo mafoto y’umwimerere ya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda

Binyuze ku rubuga rwa Facebook, Perezida Muveveni yatangaje ko yari mu rugendo kuwa mbere w’iki cyumweru, avuye mu Burengerazuba bwa Uganda ageze ahitwa Kyeirumba ahagarika imodoka ze, avugira kuri telefone ubundi asanganirwa n’abaturage benshi bamaze umwanya baganira nawe, bamushimira kaburimbo yashyizwe muri uyu muhanda banamusaba gukemura ikibazo cy’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ahenze cyane, nawe yemera kugikemura.

Abagande benshi bahindaguye amafoto ukwabo, abandi bifotoza bigana Museveni


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
mamaaduu Kuya 19-07-2016

Hahhhhhh i like this !!!!!

Inzobere Kuya 14-07-2016

Ariko abagande ni abana beza baribohoye rwose !!!Ndebera rwose HE Museveni bamugize nka mubyara wabo.Oh love u guys

dark Kuya 14-07-2016

Ugandans are really funny.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA