AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubukwe bwa The Ben : Gen (Rtd) Kabarebe yabutashye, abahanzi b’ibyamamare bubakira abageni barimo n’ababahaye ubutaka

Ubukwe bwa The Ben : Gen (Rtd) Kabarebe yabutashye, abahanzi b’ibyamamare bubakira abageni barimo n’ababahaye ubutaka
24-12-2023 saa 06:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3529 | Ibitekerezo

Ubukwe bw’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Uwicyeza Pamela, ni imwe mu nkuru zigezweho mu myidagaduro yo mu Rwanda, by’umwihariko ibyaburanze bitazabagirana nko kuba bwatashywe n’abakomeye barimo General (Rtd) James Kabarebe.

Ubukwe bwa The Ben : Gen (Rtd) Kabarebe yabutashye, abahanzi b’ibyamamare bubakira abageni barimo n’ababahaye ubutaka

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, bwabimburiwe no gusezerana imbere y’idini mu rusengero rw’Itorero rya Eglise Vivante.

Passiteri Edmond Kivuye wo muri iri Torero Eglise Vivante, wasezeranyije The Ben na Pamela, yasabye abashyingiranywe kuzabana mu rukundo kuko ari rwo shingiro rya byose mu kubaka urugo.

Yagize ati “Urukundo ntabwo ari ahantu tuza tukagenda nk’uko tubyishakiye. Reka dufashanye tubikore, bitugeze aho dupfukamira Imana. Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, nzakurwanira, ese nawe uzandwanira ?"

Nyuma y’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, ubukwe bwakomereje muri Kigali Convention Center, aho abatumwe bakiriwe ndetse hagaragara abantu batandukanye barimo n’abo mu nzego z’ubuyobozi.

Mu bitabiriye ubu bukwe, harimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, General (Rtd) James Kabarebe.

Ni ubukwe kandi bwagaragayemo abahanzi b’ibyamamare barimo n’abazwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nka Ommy Dimpoz wo muri Tanzania.

Uyu muhanzi ukunzwe mu karere, ari no mu bubakiye abageni, aho yavuze ko abahaye ubutaka.

Ni mu gihe kandi umuhanzi Dr. Thomas Muyombo yari Parrain wa The Ben, ndetse hagaragaye n’abandi bahanzi barimo n’abafite amazina atarakomera nka Chriss Eazy na Okkama banatunguye The Ben bakamuririmbira indirimbo ye basubiyemo.


UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA