AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda iramutse itewe RDF yatabara, ntabwo u Rwanda rwakwemera ko Abagande bapfa- Dr Rusa

Uganda iramutse itewe RDF yatabara, ntabwo u Rwanda rwakwemera ko Abagande bapfa- Dr Rusa
27-01-2022 saa 12:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3087 | Ibitekerezo

Dr Rusa Bagirishya umwe mu bahanga mu bijyanye na Politiki mpuzamahanga, avuga ko u Rwanda na Uganda kuva cyera ari ibihugu by’ibivandimwe ku buryo uyu munsi haramutse hari Igihugu cy’amahanga gitera Uganda, Ingabo z’u Rwanda zatabara kimwe n’uko hagize igitera u Rwanda ; Uganda na yo yarutabara.

U Rwanda na Uganda bimaze igihe bitabanye neza mu gihe ibi bihugu byombi byafatwaga nk’ibivandimwe bikagenderana dore ko hari abaturage ku mpande z’ibihugu byombi bafite imiryango yabo muri buri Gihugu.

Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamo igitotsi, hageragejwe byinshi mu kuwusubiza ku murongo ndetse hanazamo abahuza (Angola na DRC) ariko bikomeza kwanga.

Gusa muri iyi minsi ubu hari umwuka w’uko umubano w’ibi Bihugu wazahuka nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Museveni akaba n’umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda, agiriye uruzinduko mu Rwanda akaganira na Perezida Kagame Paul ku bikwiye gukorwa kugira ngo uyu mubano uzahuke.

Dr Rusa Bagirishya umwe mu bahanga mu bijyanye na Politiki Mpuzamahanga, avuga ko kuba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ari we ushaka kujya muri iki kibazo, bifite imbaraga kurusha uko haza abahuza baturutse hirya.

Ati “Iyo ari abavandimwe ntabwo abanyamahanga ari bo babanisha. Bariya bantu bataga umwanya wabo. Abavandimwe bariyunga. Umunyamahanga uza mu bavandimwe aba ata umwanya we.”

Dr Rusa avuga ko muri biriya biganiro by’ubuhuza bishoboka ko u Rwanda na Uganda batagarazaga n’impamvu nyayo y’ibibazo biri hagati yabo. Ati “Abavandimwe bagira ikintu cy’ibanga ryabo kimenywa na bo bonyine.”

Avuga kuri Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Dr Rusa yagize ati “Ni umuvandimwe uje mu bavandimwe be. Kuba umuhungu wa Museveni yaje mu Rwanda, yaje muri ba Se wabo, muri ba Nyina wabo…”

Dr Rusa avuga ko ubuvandimwe bw’abantu buhoraho kabone n’iyo bwazamo igitotsi, ati “Nk’uyu munsi hagize Igihugu gitera Uganda cyo hanze, RDF yatabara ntabwo yakwemera ko Abagande bapfa. Nk’ubu hagize Igihugu gitera u Rwanda ; Uganda yatabara…noneho ibyo bapfa bakaba babyirengagije bakazasubira bakanabifa nyuma y’ibyo bamwe bakijije abandi…”

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA