AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gicumbi : Umugore ukekwaho kujugunya uruhinja mu cyubo yatanze igisobanuro cyumvikanamo urwiyerurutso

Gicumbi : Umugore ukekwaho kujugunya uruhinja mu cyubo yatanze igisobanuro cyumvikanamo urwiyerurutso
5-02-2024 saa 08:41' | By Editor | Yasomwe n'abantu 687 | Ibitekerezo

Umugore ukekwaho kujugunya mu cyobo cy’amazi uruhinja yari amaze kubyara, yemeye ko yabikoze koko, ariko ko uwo mwana yamubyaye yapfuye agahitamo guhita amujugunya.

Uyu mugore w’imyaka 21 y’amavuko, yafatiwe mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, nyuma y’uko hagaragaye urwo ruhinja yajugunye mu cyubo gitwara amazi.

Yafashwe nyuma yo gutangwaho amakuru n’abaturage, akimara gufatwa, na we ntiyabihakana, avuga ko urwo ruhinja ari we warujugunye muri icyo cyobo.

Mu kwisobanura kwe, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujugunya urwo ruhinja mu cyobo kuko yarubyaye rwapfuye, agahita yumva ntakindi yakora uretse kurujugunya.

Yahise atabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Byumba mu gihe uru rwego rutegereje gushyikirza Ubushinjacyaha Dosiye y’ikirego cye.

Ngezahumuremyi Théoneste uyobora Umurenge wa Byumba, yemeje amakuru y’uyu mugore ukekwaho kwihekura, aboneraho kugira inama abaturage.

Yagize ati “Bagomba kujya kwa muganga kugisha inama igihe cyose basamye, no kwisuzumisha kenshi, kuko kutajya kwa muganga no kwihekura bishobora gutuma na we ubura ubuzima.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA