AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hongeye gusubikwa urubanza rwa Kazungu uregwa kwica abantu 14 barimo n’abo akekwaho guteka

Hongeye gusubikwa urubanza rwa Kazungu uregwa kwica abantu 14 barimo n’abo akekwaho guteka
2-02-2024 saa 08:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 288 | Ibitekerezo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubaza ruregwamo Kazungu Denis urgwa kwica abantu 14 barimo abakobwa 13.

Isubikwa ry’uru rubanza, ryaturutse ku kuba uyu munsi hateganyijwe inama y’Abacamanza, bityo ko hatari kuboneka ababuranisha uyu musore.

Mu gihe abantu bari bazindukiye ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo bagiye kumva uru rubanza, uru rukiko rwatangaje ko rutari bube.

Si urubanza rwa Kazungu rwasubitswe gusa, kuko n’izindi manza zose zari ziteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, zasubitswe nk’uko byatangajwe na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, wabwiye itangazamakuru ko isubikwa ry’izi manza, ryatewe n’inama y’Abacamanza ibera muri Kigali.

Ni ku nshuro ya gatatu urubanza rwa Kazungu rusubitswe, nyuma y’uko bwa mbere rwasubitswe tariki 02 Mutarama 2024, ubwo yagombaga kuburana ku cyaha cyo gusambanya umugore.

Icyo gihe rwimuriwe tariki 12 Mutarama 2024 ariko na bwo rurasubikwa, nyuma y’uko Kazungu n’umunyamategeko, we bavuze ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA