AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Benjamin Netanyahu- Amafoto

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Benjamin Netanyahu- Amafoto
25-01-2018 saa 06:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1612 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2018, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aho aba bombi bahuriye mu nama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF), yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama, i Davos mu Busuwisi.

Muri iyi nama y’iminsi ine, Perezida Kagame yajyanye n’itsinda ry’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo ; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete ; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta.

Barimo kandi Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gas, Francis Gatare n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Nk’uko byatangajwe n’urukuta rw’ibiro bya Perezida w’u Rwanda (Village Urugwiro), Perezida Kagame na Netanyahu bagiranye ibiganiro gusa ntihatangajwe icyo ibi biganiro byari bigamije.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku kubaka amahoro muri Afurika, aho yavuze ko ibisubizo ku bibazo abaturage bafite bitagomba gushakirwa ahandi ngo bibaturwe hejuru.

Iki kiganiro kandi cyari cyitabiriwe na Perezida Alpha Condé wa Guinea ; Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ; Minisitiri w’Intebe wa Somali, Hassan Ali Khayre ; Perezida wa World Economic Forum, Børge Brende ; Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na John Kerry wabaye Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda biyemeje gushaka ibisubizo ku bibazo bafite, n’ubwo bitababujije gukomeza gutega amatwi ibyo abandi bababwira.

Ati “Abantu baratubwiraga ngo dukeneye kugabanya igihugu cyacu mo za leta zitandukanye ariko tukabiseka. Twarababwiye ngo ngo turi kuganira nk’Abanyarwanda, none ni gute kandi muratubwira icyo gukora nka bande ?

Kagame yavuze ko Abanyarwanda bamaze kugera ku iterambere rikomeye mu myaka ishize, ariko bazirakana ko ibibazo bafite ari ibyabo kandi bakabishakira ibisubizo ari nako bakomeza kubaka ubushobozi bwabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA