AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubu ngubu mu Rwanda byabindi byo kwicana ntaho bifite byamenera – Kagame

Ubu ngubu mu Rwanda byabindi byo kwicana ntaho bifite byamenera – Kagame
15-07-2017 saa 13:36' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1710 | Ibitekerezo

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimangiye ko mu Rwanda nta na rimwe hazongera kubaho ibikorwa by’ubwicanyi nk’ibyabaye mu bihe byashize, n’ubwo hari abifuzaga ko aribyo igihugu cyacu cyahoramo.Yijeje abanyarwanda ko ntaho bizamenera.

Ibi yabigarutseho kuri nuyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo nyuma yo kuva muri Ruhango na Nyanza.

Umukandida wa FPR, Kagame yabwiye ibihumbi by’abari bitabiriye uyu muhango ko Abanyarwanda batazabuza abavuga ubusa kutuvuga ubusa, ababwira ko icyo abanyarwanda bakwiye kuvanamo ari uko bagomba gusigasira za mbaraga bubakiyeho kugira ngo bakomeze kugera kuri byinshi bifuza.

Kagame kandi yasabye abanyarwanda ko bagomba gusubirana bakaba umwe, bakabana, bakiyumvamo ko hari byinshi bashobora gukorana bikabateza imbere.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu byizana cyangwa biza mu ibonekerwa. Ntahandi byava bitavuye muri wowe.Twebwe nk’abanyarwanda iryo somo twararyize.”

Kagame kandi yakomeje avugako uyu munsi atari igikorwa cyo kwiyamamaza gusa ngo ahubwo ni n’umunsi wo kwizihizaho aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

Yagize ati “ Uyu munsi si uw’igikorwa cyo kwiyamamaza gusa ahubwo turaza no kwibuka aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Murebe mwese uko buri wese asa, bivuze aho tugeze, bivuze ko u Rwanda rumaze kuba igihugu cya ba nyiracyo bose ntawe usigaye inyuma.”

Uyu mukandida w’Ishyaka rya FPR kandi yanabwiye abari baje kumushyigikira ko kuba ari kwiyamamaza ubu ari uko yanze gutesha agaciro ubusabe n’ibyifuzo by’imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda.

Yagize ati "[...] Iyo mutabisaba nari niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe,niko byari kugenda kandi ntacyo byari kuba bintwaye... ariko mwarabisabye mubinyujijre muri Referandum biremezwa. Kandi nanjye ubwanjye ntaho nari guhera ntesha agaciro icyifuzo cyanyu.

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bagaragarije umukandida wa FPR, Paul Kagame, ko banyuzwe n’ibyo uyu muryango wabakoreye.

Uwahagarariye abaturage bo muri aka karere yavuze ko ibyo bagejejweho na FPR ari byinshi, aho yagaragaje ko bahawe inkunga ihambaye mu by’ubuhinzi aho bakorewe amaterasi ndetse by’umwihariko bagahabwa n’inyongeramusaruro ubutaka bwashariraga bukaba bwera ku buryo bushimishje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA