AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burera : Abana 3 bavukana bishwe batemaguwe, umukozi wo muri urwo rugo nawe asangwa mu mugozi yapfuye

Burera : Abana 3 bavukana bishwe batemaguwe, umukozi wo muri urwo rugo nawe asangwa mu mugozi yapfuye
22-09-2019 saa 08:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 16301 | Ibitekerezo

Umukozi wo mu rugo wari ufite imyaka 25 arakekwaho kwica abana batatu bo mu rugo yakoragamo yarangiza akajya kwimanika mu mugozi mu gikoni.

Byabereye mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare, murenge wa Cyeru mu karere ka Burera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019.

Uyu mukozi bakundaga kwita Clementine yakoraga mu rugo rwa Habumuremyi Jean de Dieu, na Musengimana Theresie.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyeru Twizeyimana Theogene yatangarije UKWEZI ko aya makuru yamenyekanye hafi saa moya z’ umugoroba.

Ubuyobozi bwahise bwihutira kugera muri uru rugo rwa Habumuremyi busanga abana batemaguriwe mu nzu nini, barebye no mu gikoni basanga umukozi ari mu mugozi.

Gitifu Theogene avuga ko kugeza ubu bataramenya ikihishe inyuma y’ ubu bwicanyi kuko umukozi nta rwandiko yasize ndetse n’ abaturanyi bakaba nta makuru menshi bari bamufiteho kuko yari amaze amezi 4 gusa atangiye akazi kwa Habumuremyi.

Ati “Intandaro yabyo ntabwo iramenyekana, umukozi yari mushya yari ahamaze amezi 4 nta makuru menshi abaturanyi bari bamufiteho, ntabwo turamenya niba hari amakimbirane yaba yari afitanye n’ abakoresha be.”

Abana bishwe ni Iradukunda Yvonne wari ufite imyaka 13, Mugisha Danny wari ufite imyaka 6, na Masengesho Isabelle wari ufite imyaka 4. Uwabishe yakoresheje umuhoro.

Nyina w’ aba bana wari wagiye kudoda yahise ahungabana ajyanwa ku kigo nderabuzima. Se w’ aba bana ntabwo yari mu rugo kuko yagiye mu mahugurwa.

Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Kacyiru i Kigali.

Muri aka gace niho byabereye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA