AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gakenke : Umusore w’imyaka 24 akurikiranyweho kohereza ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside

Gakenke :  Umusore w’imyaka 24 akurikiranyweho kohereza ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside
20-04-2020 saa 11:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7168 | Ibitekerezo

Umusore w’imyaka 24 wo mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenye yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB nyuma yo koherereza abantu batatu ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Tariki 18 Mata 2020 KARANGAYIRE Theodore yoherereje ubutumwa bugufi abantu babiri, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Bisengimana Janvier n’umucuruzi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa ITANGISHAKA Edith.

Muri ubwo butumwa harimo ubwagiraga buti “Kubera iki mwibuka abatutsi ntimwibuke abahutu, kubera iki nta muhutu uba umuyobozi wo mu nzego za leta nkuru, mushaka kuzatwihimuraho mukadutsemba ariko murabeshya turabiteguye tuzabatema tubacogagure kurusha mbere.”

Ngo yaje no kohereza ubundi butumwa umwakirizi w’imisoro ku murenge, avuga ngo “Umva uwitwa umututsi ntakwiye kuba mu gihugu.”

Inzego z’umutekano zatangaje ko zasanze akoresha simcards eshatu kandi zose zitamubaruyeho, kuko yashakaga nimero z’indangamuntu z’abandi akazibabaruzaho, noneho simcards zabo akaba ari zo akoresha.

Uyu musore w’imyaka 24 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga we yari ataravuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo, Bisengimana Janvier yemereye itangazamakuru ko ubu butumwa yabwakiriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias avuga ko batunguwe n’ibyabaye kuko bitaherukaga muri aka karere.

Yakomeje ati “Natwe byadutangaje, nta nubwo byari biherutse muri aka karere, abaturage dusanzwe turi hamwe nabo, hari inzego zitandukanye zibaganiriza kureka amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, ariko iyo ibintu nk’ibi bibonetse nyine ni ukumuhana kuko ntabwo tuzi aho yabikuye, niba yarabikuye iwabo cyangwa ahandi.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA