Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne bikamuviramo urupfu.
Musabyemahoro w’imyaka 15 yakubiswe kuri Noheli, ubwo we na mugenzi we bafatwaga na Gitifu abakukiranyeho gutera amabuye imodoka ye ubwo yari mu bikorwa byo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.
Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.
Amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya bari bahari biba bavuga ko ku wa 25 Ukuboza 2020 uwo Gitifu yafashe abana babiri, abafungira mu biro by’Umurenge wa Mukindo, arabakubita.
Nyuma y’iminsi ibiri, umwe mu bana bakubiswe yitabye Imana ndetse abari bahari bakeka ko urwo rupfu rwaba rufitanye isano n’inkoni yakubiswe.
Ku rukuta rwa Twitter RIB yatangaje ko "Yataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka #Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu."
Ikomeza ivuga kandi ko iperereza rirakomeje hashakishwa impamvu yateye urupfu kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka #Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w'imyaka 15 bikamuviramo urupfu.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 28, 2020
Gitifu w’umurenge wa Mukindo akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.