AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikamyo yongeye kugonga ibitaro bya Gisenyi yahitanye abantu bane

Ikamyo yongeye kugonga ibitaro bya Gisenyi yahitanye abantu bane
15-02-2020 saa 20:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11976 | Ibitekerezo

Ikamyo ifite ibirango (Plaque) byo murine Tanzania yagonze ibitaro bya Gisenyi ku gicamunsi cyo uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, ihitana abantu bane ikomeretsa 6.

Ikamyo yari itwaye amafi toni 24, yabuze feri igonga umumotari, inagonga igipangu k’ibitaro bya Gisenyi. Yishe abantu bane, hakomereka 6.

Nyuma y’impanuka, imodoka y’ubutabazi yabashije kwegura kontineri n’imodoka yari yaguye.

Si ubwa mbere ku bitaro bya Gisenyi habereye impanuka. Iheruka ni iy’ikamyo nabwo yagonze ibitaro bya Gisenyi ihitana umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) wakoreraga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi. Uwo mukozi wa RIB yagonzwe tariki ya 02 Ukwakira 2019 ahita yitaba Imana.

Iyindi mpanuka yabaye tariki ya 02 Nzeri 2015 ; ikomeretsa abantu 8.

Impanuka ya none ibaye iya kabiri ihitanyanye abantu benshi muri uyu mwaka wa 2020 nyuma y’ iyahitanye abantu 7 mu karere ka Kamonyi muri iki cyumweru tariki 13 Gashyantare 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA