Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu bakekwaho gukora impushya mpimabo bakaziha abantu bifuza kuva mu Mujyi wa Kigali bajya mu Ntara ndetse ngo bakagenda banatwaye abagenzi.
Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27, ni Nkeshimana Jackson w’imyaka 27 wari umushoferi w’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ifite ibirango RAC 669 T akaba yarayitwayemo abantu 17 bakorera mu masoko atandukanye yo muri Kigali bakaba barafashwe bavuye mu Karere ka Gatsibo gucuruza mu isoko rya Rwagitima.
Nkeshimana yafatanyije n’abandi babiri aribo Hakizimana Jean Paul na Hitimana Alphonse basanzwe ari bakozi batanga serivisi za murandasi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima. Nkeshimana aracyekwaho kuba ariwe wazanye igitekerezo cyo guhimba urwo ruhushya akabyinjizamo Hakizimana na Hitimana bagakora uruhushya rugaragara ko rwatanzwe na Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko tariki ya 24 Gashyantare aribwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe imodoka irimo abantu 17 bavuye mu Karere ka Gatsibo bafatwa bageze ahitwa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana.
CP Kabera yagize ati “Iyo modoka yageze ku bapolisi irimo abagenzi 17 b’abacuruzi barayihagarika, abapolisi basabye shoferi uruhushya abereka igipapuro kiriho urutonde rw’amazina y’abo bantu n’urundi ruriho ikirango cya Polisi. Abapolisi barasuzumye bagira amacyenga bahamagara abapolisi bashinzwe gutanga impushya mu ishami ryacu barebye ibirango by’iyo modoka basanga nta ruhushya bayihaye yewe nta n’izina ry’umwe muri abo bantu bahaye uruhushya.”
CP Kabera avuga ko babajije Nkeshimana aho yakuye izo mpapuro ababwira ko yazikorewe na Hakizimana na Hitimana bakorera ku Muhima nabo bahita bafatwa.
Ubwo Polisi yaberekaga itangazamakuru Nkeshimana yavuze ko COVID-19 itaraza yari asanzwe atwara abo bacuruzi noneho niko kubahamagara ngo bamwoherereze nimero z’irangamuntu zabo n’amazina yabo yombi ngo abasabire uruhushya kuri Polisi bajye mu isoko nk’uko bisanzwe.
Nkeshimana yagize ati “Bakimara kunyoherereza ayo mazina n’indangamuntu nagiye aho aba basore bakoreraga batanga serivisi za murandasi mbanza kujya kuri umwe ankorera urupapuro ruriho amazina n’ikirango cya Polisi y’u Rwanda hanyuma njya k’uwundi kuko nari mfite ubutumwa bugufi umuntu yanyoherereje musaba ko yabunshyirira kuri urwo rupapauro arabikora.”
Nkeshimana akomeza avuga ko buri muntu umwe muri abo bantu 17 yagiye amwoherereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri yo kugira ngo amubonere uruhushya ndetse n’ibihumbi bitandatu y’urugendo yose hamwe umuntu agatanga ibihumbi 8 bakaba ngo bari babanje kumuha ibihumbi mirongo itanu andi bakayamuha nyuma.
Ubusanzwe ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ndetse n’izihuza uturere n’utindi ntizemewe keretse abagiye mu mpamvu za ngombwa nko kwivuza ndetse n’imodoka zitwara ibicuruzwa ariko nazo ntizirenze abantu babiri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko kuva Covid-19 yaza hakabaho gahunda ya guma mu Turere n’Umujyi wa Kigali abaturarwanda babwiwe uburyo bakoresha basaba Polisi uruhushya, umuntu akarwisabira cyangwa se itsinda ry’abantu runaka bakabona ubutumwa bugufi rubibemerera.
Yagize ati “Tuributsa ko umuntu ushaka uruhushya cyangwa abantu bishyize hamwe barusaba Polisi ntabwo umuntu ashaka urumusabira ararwisabira. Abantu birinde abababwira ko babasabira urushya kuko baba bafite izindi nyungu zabo bagamije, urugero nk’aba babeshye abaturage ko babasabira uruhushya bakanabaka amafaranga kandi uruhushya rutangirwa ubuntu.”
Nkeshimana Jackson, Hakizimana Jean Paul na Hitimana Alphonse bahise bashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe dosiye.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA :
Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ivomo : Urubuga-RNP
UKWEZI.RW