AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Leta y’ u Rwanda yatangiye gusuzuma niba udusimba twagaragaye i Nyagatare ari inzige

Leta y’ u Rwanda yatangiye gusuzuma niba udusimba twagaragaye i Nyagatare ari inzige
11-02-2020 saa 20:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4845 | Ibitekerezo

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuhinzi n’ ubworozi RAB cyatangaje ko cyatangiye gukora ubushakashatsi ngo hamenyekane niba koko udusimba twagaragaye i Nyagatare ari inzige cyangwa atarizo, gusa ngo ntabwo dufite ibimenyetso byazo.

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 11, Gashyantare, 2020 hari amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari inzige zageze mu mudugudu wa Shirimpumu, Akagari ka Nyamiyonga, Umurenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare.

Umuyobozi w’ aka karere Mushabe Claudien yavuze ko utu dusimba twagaragaye mu ruyuzi rw’ umuturage tugera nko kuri 50, yongeraho ko atari inzige.

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi ku buhinzi, Dr Bucagu Charles yabwiye Igihe ko hari abantu bari kubikurikirana ariko ngo bakurikije ibimenyetso by’inzige basanzwe bazi zishobora kuba atari zo.

Yagize ati Hari abantu barimo kubikurikirana bagiyeyo, ni ukuvuga ngo hari amoko abiri y’inzige. Ntabwo zisa na ziriya ziri gutera muri ibi bihugu, zishobora kuba atari zo ariko turaza kubabwira.”

Yongeyeho ati “ Ntabwo ziriya ari inzige ni ubundi bwoko bw’ibihore, ni ugutera imiti bita rocket.”

Kuva tariki ya 9 Gashyantare inzige zageze mu gihugu cya Uganda ziturutse mu majyaruguru ya Kenya, zinjiriye mu Karere ka Amudat mu Ntara ya Karamoja.

Abahanga bavuga ko izi nzige zishobora no kugera mu bindi bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bakurikije uburyo zimeze. Icyakora amahirwe ari mu Rwanda nuko hakonja kandi zikaba zizirana n’ubukonje, no kuba ari igihugu cy’imisozi miremire kandi zo zikunda imirambi.

Aho inzige zigeze zangiza imyaka zikayona, ku buryo zihatinze zishobora kuhasiga inzara itewe n’ibura ry’ibiribwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA