AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Igisirikare cy’u Rwanda

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Igisirikare cy’u Rwanda
29-12-2020 saa 10:31' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1412 | Ibitekerezo

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari umaze igihe avugira uru rwego.

Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

Uyu mugabo yakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda harimo no kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.

Rwivanga yabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine.

Muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhanahana amasomo, Rwivanga yabaye ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye Arusha.

Lt Col Munyengango usimbuwe yagizwe Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu Ukwakira 2017, na we asimbuye Gen Maj Safari Ferdinand wari muri uwo mwanya by’agateganyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA