15-01-2021 saa 08:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu
2875 | Ibitekerezo
4
Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonidas, aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020, urukiko rwemeje ko bahita barekurwa nyuma y’uko igihano cy’igifungo bakatiwe kiri munsi y’icyo bamaze bafunzwe.
Aba bose bari batawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020. Icyo gihe hari hagaragaye amashusho aba bose barimo gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.
Naho Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.
Nyuma yo kumenyeshwa ibyo bihano, urukiko rwategetse ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Leonidas, na Abiyingoma Sylvain bari bamaze amezi umunani muri gereza bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa kubera ko igihe bamaze muri gereza kiruta igifungo bahawe.
Urukiko kandi rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.
Urukiko rwategetse kandi ko abaregwa bose bafatanya kwishyura indishyi zingana n’amafaranga 1,077,456 kuri Nyirangaruye Clarisse, 219,850 kuri Manishimwe Jean Baptiste n’igihembo cya avoka cy’amafaranga ibihumbi 500.
mbega ngo icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho koko ? mwavuze gukubita no gukomeretsa gusa kandi ko bihanishwa hejuru y’amezi 8, ubuse bari basinze kuburyo batari bazi ibyo bakora