Kuri sitasiyo y’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB ya Busasamana hafungiye umugabo w’ imyaka 39 wo mu murenge wa Mukingo ukurikiranyweho kwica abana be babiri agakomeretsa nyina w’ abana.
Ku mugoroba wa tariki 5 Werurwe 2019, nibwo abaturanyi bumvise umugore baturanye avuza induru batabaye basanga harakinze bica urugi basanga abana babiri uw’ imyaka ine, n’ uw’ umwaka bapfuye.
Umurerwa Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mukingo w’ umusigire yabwiye UKWEZI ko abatabaye basanze mu nzu umwase munini bikekwa ko ariwo uyu mugabo yakubise abana be n’ umugore we.
Yagize ati “Tariki 5 nimugoroba nibwo yishe abana be babiri, akomeretsa n’ umugore we, abana bari muri morgue y’ ibitaro bya Nyanza, umugore aracyari gukurikiranwa n’abaganga ku bitato bya Kaminuza bya Butare, CHUB.”
Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko uyu mugabo ukurikiranyweho kwica abana be agakomeretsa umugore we asanzwe akora mu birombe by’ amabuye y’ agaciro mu karere ka Rulindo.
Bikekwa ko uyu mugabo yaba yari afite ikibazo cyo mu mutwe, kikaba aricyo cyabaye intandaro yo kwica abagize umuryango we. Uyu muryango ngo nta kibazo cy’ amakimbirane wari ufite ndetse wanasengaga.
Ubuyobozi bw’ umurenge wa Mukingo n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Nyanza bwagiye ahabereye icyaha buganiriza abaturage, bubashishikariza kudahishira icyo bakeka ko cyateza ikibazo, umurwayi wo mu mutwe akajyanwa kwa muganga aho kumurekera mu rugo ngo baramusengera gusa.
Inzu uyu muryango ubamo