Polisi y’u Rwanda yashyimiye abakwirakwije amashusho y’umugabo yakubiswe n’abantu bane, ivuga ko yamaze gufatamo babiri.
Iyo videwo igaragaza abantu bane babiri bafase amaboko, undi afashe amaguru uwa kane ari gukubita amabuno.
Byabereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, tariki 25 Werurwe 2020.
Polisi yagize ati “Mwakoze gutanga amakuru. Turabamenyesha ko twataye muri yombi abantu 2 muri 4 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon, 27, ku wa 25 Werurwe, 2020, muri Rubavu, Umurenge wa Rugerero”.
Hari amakuru avuga ko uyu mugabo wakubiswe yashinjwaga kwiba ibitoki.
Aba bari gukubita uyu muntu baravuga ikinyarwanda bivuze ko ari mu Rwanda nkaba numva bakwiriye gushakishwa uruhindu bagahanwa @RIB_Rw @Rwandapolice @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @TV1Rwanda @IngabireIm @KARANGWASewase pic.twitter.com/yyap53XnND
— Mutabaruka Angeli (@AngelMutabaruka) March 26, 2020