AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu 2 bagaragaye bakubita umugabo

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu 2 bagaragaye bakubita umugabo
27-03-2020 saa 12:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8284 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yashyimiye abakwirakwije amashusho y’umugabo yakubiswe n’abantu bane, ivuga ko yamaze gufatamo babiri.

Iyo videwo igaragaza abantu bane babiri bafase amaboko, undi afashe amaguru uwa kane ari gukubita amabuno.

Byabereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, tariki 25 Werurwe 2020.

Polisi yagize ati “Mwakoze gutanga amakuru. Turabamenyesha ko twataye muri yombi abantu 2 muri 4 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon, 27, ku wa 25 Werurwe, 2020, muri Rubavu, Umurenge wa Rugerero”.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo wakubiswe yashinjwaga kwiba ibitoki.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA