AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDF yashyikirije Igisirikare cy’u Burundi abarwanyi 19 barwanya kiriya Gihugu bafashwe muri Nzeri 2020

RDF yashyikirije Igisirikare cy’u Burundi abarwanyi 19 barwanya kiriya Gihugu bafashwe muri Nzeri 2020
30-07-2021 saa 11:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1869 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya kiriya gihugu cy’igituranyi.

Aba barwanyi 19 bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020, ni abo mu mutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi bafatiwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaguru.

Igisirikare cy’u Rwanda kandi rwashyikirije u Igisirikare cy’u Burundi ibikoresho byafatanywe bariya barwanyi birimo imbunda, amasasu ndetse n’ibiturika.

Iki gikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Igisirikare ku mpande z’ibihugu byombi, cyabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni igikorwa cyayobowe n’itsinda ry’Abasirikare bagize itsinda EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka y’ibihugu byo mu Karere.

Umusirikare mukuru uhagarariye EJVM, yashimiye ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda n’ubw’Igihugu muri rusange kuri iki gikorwa cyiza kibaye cyo kuba u Rwanda ruhaye igihugu cy’abaturanyi abarwanyi bakirwanya.

Yavuze ko ibyari biteganyijwe byose byakozwe mu nzira nziza haba ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’ibireba ubuyobozi bw’ibihugu.

U Burundi bwakunze gushinja u Rwanda

Muri Kanama umwaka ushize wa 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye yavugiye ijambo mu Ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda, ko iki gihugu cy’igituranyi cyafashe bugwate impunzi za kiriya gihugu ndetse ngo kikaba cyaranze kurekura abasize bakoze ibikorwa bibi mu Burundi.

Icyo gihe kandi Perezida Ndayishimiye yavuze ko Igihugu cye kitabana n’ikindi gihugu yise indyarya ngo “igihugu cy’ikiyorobetsi, ntibishoboka ko hari igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi ariko cyashyize ihwa mu kirenge kugira ngo turihonyore."

Muri iryo jambo atatoboye ngo avuge icyo gihugu, Ndayishimiye yakomeje agira ati “None abo bakoze amarerwa bariho barungura iki ibyo bihugu bibahishe ? Ko rero bashaka ubucuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza."

Gusa u Rwanda rwakunze kuvuga ko rudacumbikiye abagize uruhare mu bikorwa bibi mu Burundi ndetse ko rutigeze rufata bugwate impunzi.

Aba barwanyi u Rwanda rwashyikirije u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri 2020 nyuma y’igihe gito Perezida Ndayishimiye avuze ririya jambo ryafashwe nk’iryari rigiye kuzambya umubano w’ibi bihugu.

Intambwe itanga icyizere

Kimwe mu byo u Rwanda narwo rushinja u Burundi ni ukuba kiriya gihugu gicumbikiye abarwanyi b’imitwe ihungabanya iki Gihugu cy’igituranyi ndetse si rimwe cyangwa kabiri bagiye bava muri kiriya gihugu bagatera mu bice bimwe by’u Rwanda.

Bamwe mu barwanyi b’iriya mitwe irimo na MRCD-FLN bagiye barasirwa mu Rwanda, basanganywe bimwe mu bikoresho by’ingabo z’u Burundi.

Nanone kandi bamwe mu bagiye bafatwa ubu bari no kuburana mu nkiko zo mu Rwanda, bagiye biyemerera ko igisikare cy’u Burundi cyabateraga inkunga.

Gusa Igisirikare cy’u Burundi na cyo cyakunze kuvuga ko nta murwanyi n’umwe uhungabanya u Rwanda uri ku butaka bwa kiriya gihugu.

Abakuru b’Ibihugu byombi baherutse kugaragaza ubushake bwo kubura umubano umaze imyaka itandatu urimo igitotsi nyuma y’uko u Burundi bwatumiye Perezida Kagame Paul w’u Rwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 kiriya gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Icyo gihe Perezida Kagame utarabashije kujyayo yohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wanavuze ijambo rigaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo.

Perezida Ndayishimiye kandi wishimiye intashyo za mugenzi we Perezida Kagame, icyo gihe yavuze ko ibihugu byombi byifuza ko ibintu bihinduka ndetse ko ngo hari igitabo kimaze iminsi cyandikwa kandi ko igihe cyo kugiheza kigeze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA