Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yagiranye amasezerano yo kwagura imikoranire n’ubufatanye mu bya Gisirikare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ku rukuta rwayo rwa Twitter ko ibihugu byombi byari bihagarariwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta ndetse na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman.
Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabereye ahakorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, harimo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira.
Min. @VBiruta and @USAmbRwanda Peter Vrooman signed a Status of Force Agreement (SOFA) to strengthen military cooperation between Rwanda and USA. @RwandaMoD’s Minister Maj. Gen. Albert Murasira also witnessed the ceremony. pic.twitter.com/NigaZjukDb
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) May 28, 2020
Mu Ukuboza 2019, kandi Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Leta ya Nebraska imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyizwi nka Nebraska National Guard, agamije gufatanya mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku isi, guhangana n’ibiza n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na Amerika usanzwe uhagaze neza, ndetse icyo gihugu kiza mu bitera inkunga ikomeye ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Imibare y’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, igaragaza ko kugeza mu 2016 icyo gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga a milioni $268,8.
Iyi nkunga yagiye ishyirwa mu bikorwa birimo iby’ubuzima by’umwihariko mu kurwanya agakoko gatera Sida, kurwanya amakimbirane, gusigasira amahoro n’umutekano ; uburezi bw’ibanze ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura, kwihangira imirimo n’ibindi.
Abahagarariye ibihugu byombi ubwo bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye
Minisitiri Dr Biruta na Ambasaderi Peter Vrooman bahererekanya inyandiko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Uhereye i Bumoso : Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent