AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugororwa yishe mugenzi we amuteye umusumali mu mutwe

Umugororwa yishe mugenzi we amuteye umusumali mu mutwe
19-06-2019 saa 22:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8730 | Ibitekerezo

Umugororwa witwa Hitimana Potien ufungiye muri gereza ya Huye azira icyaha cya Jenoside yishe mugenzi we bafungiye ibyaha bimwe amuteye umusumari mu mutwe.

Nyakwigendera Nzungize Vincent yari umaze imyaka 18 muri Gereza nyuma yo guterwa umusumali yahise agwa igihumure akajyanwa kwa muganga. ku bitaro bya Kabutare, yitabwaho ariko biranga yoherezwa ku bya CHUB ari nabyo byamwohereje mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, byabashije kuvumbura ko yatewe umusumari mu mutwe nyuma yo kumucisha mu cyuma.

Hitimana Potien wishe mugenzi yari asigaje imyaka 5 muri gereza kuko yakatiwe igifungo cy’ imyaka 30 tariki 17 Ukwakira 1994 nyuma yo guhamywa n’ibyaha bya Jenoside.

Nk’ uko byatangajwe na Igihe, Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, SSP Sengabo Hillary, yavuze ko urupfu rw’uyu mugororwa rubabaje ndetse ko ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye muri gereza yo mu Rwanda.

Ati “Biduhaye isomo rikomeye ryo kuvuga ngo nyuma y’imyaka 25 umuntu wakoze ibintu bya kinyamaswa muri Jenoside, kuba yongeye agakora ibindi nabyo bya kinyamaswa, byaduhaye isomo ryo gutekereza byimbitse ku myitwarire y’abagororwa mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.”

Imibare igaragaza ko nibura abantu basaga 800 bafungiwe ibyaha bya Jenoside bazafungurwa muri uyu mwaka [2019], mu 2020 babe 920, bagere ku 1496 mu 2021, babe 3620 mu 2022 na 2012 mu mwaka wa 2023.

Hari impungenge z’uburyo aba bantu bazisanga mu muryango nyarwanda, niba koko bazaba baragororotse ku buryo bashobora kubana neza n’abandi. Urupfu rw’uyu mugororwa rurasa n’urutuma izi mpungenge ziyongera.

Umugororwa wishe mugenzi we yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo iperereza rikomeze. Ntiharamenyekana icyo mugenzi we yishe bapfaga.

Hitimana yabanje kuvuga ko ari ibuye akubise mugenzi we aho kuba umusumari


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA