AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mapinduzi Cup : APR yasezerewe mu buryo butavugwaho rumwe, hanagaragazwa ibishimangira ko itishimiye imisifurire

Mapinduzi Cup : APR yasezerewe mu buryo butavugwaho rumwe, hanagaragazwa ibishimangira ko itishimiye imisifurire
10-01-2024 saa 01:43' | By Iradukunda Samson | Yasomwe n'abantu 3383 | Ibitekerezo

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rikomeje kubera muri Zanzibar ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma yo gusezererwa na Mlandege yo muri icyo gihugu iyitsinze kuri penaliti 4-2.

Ni mu mukino wa ½ wabereye kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mutarama 2023 kuri Sitade Amaan. Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa maze habona kwitabazwa za penaliti.

Ni umukino amakipe yombi yakinaga acungana cyane ndetse yirinda gukora amakosa cyane byatumye akina yugarirana cyane kurusha uko yasatiranaga.

Ku munota wa 20 w’umukino, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shaiboub -usanzwe akina hagati mu kibuga gusa kuri uyu mukino wakinaga asatira kuko Victor Mbaoma ukina kuri uwo mwanya atari muri uyu mukino - gusa umusifuzi yanga iki gitego avuga ko uyu Shaiboub wari na kapiteni wa APR kuri uyu mukino yari yaraririye.

APR FC kandi yabonye uretse ubwo APR FC yabonye mu gice cya kabiri ubwo Mbonyumwami Thaiba yayiboneraga igitego icyakora umusifuzi wo ku ruhande amanika igitambaro avuga ko Mbonyumwami Thaiba uyu wakiniye APR FC mu mwaka uheruka w’imikino akaza gutizwa muri Marines muri uyu w’imikino yari yaraririye.

Mbere gato y’uko umukino urangira, myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yarwanye n’umukinnyi wa Mlandege witwa Rashid Massoud Djuma, birangira bombi bahawe amakarita atukura.

Nyuma y’uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi avuga ko umukino urangiye, nta yo ibashije kunyeganyeza inshundura z’izamu ry’indi, hari hageze ko noneho hitabazwa penaliti nk’uko amategeko y’iri rishanwa abivuga ku mikino yo gukuranwamo.

Umutoza wa APR FC Roger Froger yahisemo kwitabaza Ishimwe Pierre mu gihe cyo gutera Penaliti akaba yaje gukuramo imwe.

Ubwo haterwaga penaliti, abakinnyi ba Mlandege binjije penaliti 4 mu gihe imwe yakuwemo n’umunyezamu Ishimwe Pierre icyakora abakinnyi ba APR FC bahusha ebyiri, abo bakaba ari Sharaf Eldin Shaiboub na Niyibizi Ramadhan baziteye umunyezamu wa Mlandege Suleiman Hassan akazikuramo.

Penaliti ebyiri za APR FC zabashije kwinjira zatsinzwe na Sulei Sand ana, Umunya-Cameroun uri mu igeragezwa muri APR FC na Ndayishimiye Dieudonne ‘Nzotanga’.

Mu gihe Mlandege yageze ku mukino wa nyuma itari yagatsindwa muri iri rushanwa, APR FC yageze muri ½ isezereye Young Africans iyitsinze 3-1 mu mukino wa ¼ yari yagezeho ku itike y’ikipe yitwaye neza kurusha izindi zatsinzwe (best loser) nyuma yo kunganya na Simba SC 0-0, igatsinda JKU 3-1 nyuma yo gutsindwa na Singida United 3-1 mu mukino ubanza w’amatsinda.

Iyi Singida irakina na Simba SC mu wundi mukino wa ½ ngo hamenyekane izahurira na Mlandege ku mukino wa nyuma n’izacakirana.

Shaiboou yahawe igihembo cy’uwitwaye neza mu mukino agishyikiriza abasifuzi

Ubwo umukino warangiraga, Sharaf Eldin Shaiboub ukinira APR FC yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino (man of the match) icyakora igihembo yahawe amaze kugifata agishyira abasifuzi.

Ni igihembo kingana n’amashilingi ya Tanzania TSH 750.000 yihereye abasifuzi mu rwego rwo kwerekana agahinda yatewe n’imisifurire "mibi" yabaranze babogamira Mlandege yakiniraga iwayo bikaba byanayifashije kugera ku mukino wa nyuma yikurikiranya.

Mu bandi batishimiye imisifurire yaranze uyu mukino harimo umutoza w’abazamu Ndanda wagaye imisifurire y’aba banya Zanzibar, anababwira ko APR FC itazasubira muri aya marushanwa. Ni ijwi AZAM TV yerekana iyi mikino “yakase” itifuza ko atambuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA