AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye mu mikoranire n’ikipe ya Basketball

Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye mu mikoranire n’ikipe ya Basketball
18-01-2024 saa 14:04' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2836 | Ibitekerezo

Umuhanzi Bruce Melodie ndetse n’abareberera inyungu ze barimo Coach Gael, binjiye mu mikoranire n’Ikope UG Basketball yo mu cyiciro cya mbere mu shampiyona mu Rwanda.

Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi kipe ya United Generation Basketball kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024.

Iri tangazo rivuga ko iyi kipe yinjiye mu mikoranire n’Umuhanzi w’izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no ku Isi.

Bivugwa ko uyu muhanzi Bruce Melodie ndetse n’itsinda rimureberera inyungu, bashoye amafaranga muri iyi kipe muri iyi mikoranire binjiyemo.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, buvuga ko iyi mikoranire, igaragaza umuhate w’umuhanzi Bruce Melodie mu kugira uruhare mu kuzamura urubyiruko.

Bruce Melodie na we nk’uko yabyitangarije, yavuze ko gushora imari muri iyi kipe, bigamije gushyigikira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA