AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

M23 yemeje ko yafashe ibindi bice birimo umusozi wari watumye FARDC iyizengereza

M23 yemeje ko yafashe ibindi bice birimo umusozi wari watumye FARDC iyizengereza
7-02-2024 saa 12:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7378 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 watangaje ko uri kugenzura agace ka Nturo ndetse n’umusozi wa Chez Madimba uri ahantu hitegeye habereye urugamba.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024 mu butumwa bugaragaza uko urugamba ruhanganishije uyu mutwe wa M23 na FARDC, ruhagaze.

Muri ubu butumwa, Lawrence Kanyuka yavuze ko imirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’imwe za mu gitondo, aho uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR, abacanshuro, inyeshyamba za Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, babyukaga bagaba ibitero mu bice bituwemo n’abaturage birimo Mushaki na Negenero n’ibice bibikikije.

Yakomeje avuga ko ibi bitero “byahitanye inzirakarengane z’abana. Abagore n’abageze mu zabukuru, ndetse abandi benshi bava mu byabo.”

Kanyuka yakomeje avuga ko kubera ibi bitero, byatumye M23 yiyemeza kwamurura abo bahanganye mu rwego rwo kurinda abaturage bugarijwe.

Yavuze ko ibi byatumye M23 ifata agace ka Nturo ndetse n’umusozi wa Chez Madimba, witegeye ahantu heza ho kurwana urugamba.

M23 yongeye gusaba Umuryango Mpuzamaganga ndetse n’imiryango itabara imbabare gusaba ubutegetsi bwa Tshisekedi n’igisirikare cye guhagarika ibi bikorwa bikomeje guhitana abaturage benshi.

IYUMVIRE BYINSHI BYA M23

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA