AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuvugizi wa Congo yagaragaje aho umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda ugeze

Umuvugizi wa Congo yagaragaje aho umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda ugeze
7-02-2024 saa 10:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4267 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yabwiye Itangazamakuru ko ibyatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi ko natorwa azatera u Rwanda, bitashoboka muri iki gihe.

Mu minsi ishize ubwo Perezida Felix Tshisekedi yiyamamarizaga kongera kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko naramuka atowe azateranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, akayisaba gutera u Rwanda.

Muri ibyo bihe, Perezida Tshisekedi wumvikanye mu mvugo yumvikanamo ubwishongozi, yavuze ko afite ubushobozi bwo kurasa i Kigali atiriwe ava mu Congo.

Patrick Muyaya usanzwe ari na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Guverinoma ya Congo Kinshasa, ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, yabajijwe impamvu Perezida Tshisekedi adasohoza umugambi we wo gutera u Rwanda.

Muyaya yavuze ko Igihugu gifite byinshi gihugiyemo birimo n’ibikorwa by’intambara aho igisirikare cy’iki Gihugu gihanganye n’umutwe wa M23, ndetse n’ubuyobozi bukaba bushyize imbere gushyiraho inzego nyuma y’amatora aherutse kuba.

Yagize ati “Turi mu bikorwa ariko hari ibigenderwaho. Ntabwo intambara yatangazwa. Murabizi ko turi mu cyiciro cyo gushyiraho inzego nshya. Perezida wa Repubulika yarabyifuje ariko hashingiwe ku Itegeko Nshinga ntabwo twabikora. Icy’ingenzi cyane, ibyo ntabwo byaba muri iki gihe.”

Patrick Muyaya kandi yaboneyeho kwizeza ko igisirikare cy’iki Gihugu kiri kwitwara neza mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Abitangaje nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, we avuze ko bakurikije uko urugamba ruhagaze ubu, FARDC ifite imbaraga nke imbere ya M23.

Jean Pierre Bemba kandi nyuma y’Inama Nkuru y’Umutekano yateranye hirya y’ejo hashize ku wa Mbere, yavuze ko iyi nama yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo umutwe wa M23 udafata umujyi wa Goma usumbirijwe n’uyu mutwe, dore ko wamaze kuwugota.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA