AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

PL yasezeranyije abanya-Kirehe na Ngoma kwagura ubucuruzi bwambuka umupaka

PL yasezeranyije abanya-Kirehe na Ngoma kwagura ubucuruzi bwambuka umupaka
29-08-2018 saa 08:41' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 480 | Ibitekerezo

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL ryakomeje gahunda yo kwamamaza abakandida bazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora azaba tariki ya 3 Nzeri 2018.Abakandida ba PL basezeranyije abaturage ba Ngoma na Kirehe ko bazabavuganira ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukagurwa.

Ku wa Mbere tariki 27 Kanama 2018, nibwo abakandida ba PL bageze mu turere twa Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba ahari hateraniye abantu benshi baje kumva imigabo n’imigambi by’iri shyaka.

Hon Mukabalisa Umuyobozi mukuru w’ishyaka rya PL yasezeranyije abaturage bo muri utu turere twombi nibaramuka babagiriye icyizere bakabatora bazavugurura ubucuruzi bwambukiranya umupaka bushingiye ku buhinzi bw’ibitoki n’umuceri byera muri utu turere.

Yagize ati “Abaturage ba Kirehe na Ngoma mu kungahaye ku buhinzi bw’urutoki by’umwihariko muri Kirehe. Muhinga n’umuceri cyane[….] Tuzavugurura ubuhinzi bwambukiranya umupaka turushaho kuvugurura ingano y’umusaruro ndetse tunawutunganye neza niba ari umutobe uva mu bitoki tuwugemure mu bihugu muturanye nka Tanzaniya n’u Burundi .”

Yagarutse kandi ku kibazo cy’imvura ijya iba nkeya muri utu turere avuga ko bazarushaho kubafasha kuhira imyaka iri imusozi ndetse no kurushaho gukoresha ifumbire mva ruganda kugirango umusaruro wiyongere .

Mu bindi yagarutseho harimo ko bazakora ubuvugizi mu mibereho myiza y’abaturage kuburyo bazegerezwa ibigo nderabuzima nibura muri buri Kagali .

PL yatanze abakandida bagera kuri 80 bakaba bakomeje kuzenguruka uturere tw’intara zose z’igihugu babwira abanyarwanda ibyo babateganyirije nibaramuka babahaye amajwi yabo bakinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA