AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Bizongera ishyaka mu banyeshuri’- Abarezi bavuga ku ikurwaho ryo kwimura n’abatatsinze

‘Bizongera ishyaka mu banyeshuri’- Abarezi bavuga ku ikurwaho ryo kwimura n’abatatsinze
28-02-2020 saa 14:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2046 | Ibitekerezo

Abayobozi b’ ibigo by’amashuri n’abarimu bavuga ko bashimishijwe n’uko abayobozi bakuru b’ u Rwanda bafashe umwanzuro wo gukuraho umuco wo kwimura abanyeshuri barimo n’abatatsinze yamenyekanye nka promotion automatique, ngo iyi gahunda yabangamiraga abarimu mu gihe cyo guhitamo abagomba kwimuka, gusibira no kwirukanwa (deliberation).

Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru wabaye kuva tariki 16 kugeza 19 Gashyantare 2020 niwo wafatiwemo umwanzuro wo “guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi” ni umwanzuro wa 10.

Abarezi baganiriye na UKWEZI bavuze ko nubwo nta bwiriza ryanditse ryari rihari, bari babizi ko abana bagombaga gusibira ari 10% mu mashuri abanza na 5% mu mashuri yisumbuye.

Akayezu Donatha, uyobora G.S.Cyarwa aganira na UKWEZI yavuze ko byababangamiraga kuko babonaga hari abana bakwiriye gusibira ariko bakimuka.

Ati “Niyo mpamvu wajyaga kumva ngo umuntu arangije umwaka wa 6 atazi kwandika izina rye, akenshi byabaga ari ingaruka z’uwo murongo abantu baba baraciye. Ukabona umwana ntazi kwandika, ukabona aho kugira ngo asibire ukamwimura kuko ari ibwiriza”.

Akayezu avuga ko kuba kwimura abarimo abatatsinze byarahagaritswe bizongera gukora cyane mu banyeshuri.

Ati “Abana ubu bagiye gukora competition, umwana arushanwe avuga ati nintatsinda nzasibira’. Muri deliberation byababazaga ugasanga umwana yatsinze creative na siporo ariko ukabona arimutse afite echec mu mibare, muri phyisique, muri biologie, muri Histoire kuko 10% imucikiriyeho umurongo”.

Mwarimukazi Mutuyimana Assoumpta umaze imyaka 30 yigisha, avuga ko yatangiye kwigisha hatarajyaho promotion automatique nyuma haje kujyaho batangira guhura n’imbogamizi kuko abana bageraga mu 6 batabikwiriye..

Ati “Mu mwaka wa 6 abana batugeragaho abenshi batazi na mara, atazi kuba yafata 3 ngo akube 5 kubera ko hari aho yapfiriye hasi”.

Uyu mubyeyi avuga ko umwana yigaga avuga ngo n’ubundi nzimuka. Ati “Rimwe umwana yigeze kumbwira ngo teacher n’ubundi ishuri rya secondaire ngiririya nzarijyamo”.

Ishuri rya G.S.Cyarwa Mutuyimana Assoumpta yigishaho rifite amashuri abanza n’amashuri yisumbuye

Mwarimukazi Mutuyimana Assoumpta umaze imyaka 30 yigisha

Mwarimukazi Abizera Anitha we yagize ati “Umwanzuro wo gukuraho promotion automatique ntabwo watubabaje ahubwo waradushimishije, kuko abana ubwabo nta gushishikarira kwiga bari bafite, umwana yumvaga atagomba gushyiramo ubushake bwinshi kugira ngo yimuke”.

Ndayisenga Gerard wigisha kuri E.P. Ikibondo, avuga ko umwanzuro wo gukuraho kwimura abatatsinze watinze kuvaho. Ati “Aho uviriyeho bizajya bituma umwana arangiza amashuri abanza ashoboye. Igihembwe cya mbere twagorwaga no gusubira inyuma mu masomo kuko bakugeragaho P6 ugasanga ntabwo bari ku rwego bakwiye kuba bariho”.

Murekatete Marie Claire wigisha mu mwaka wa kane avuga ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’umwiherero uzatanga umusanzu mu ireme ry’uburezi.

Ati “Umwana azajya ava mu kiciro ari uko azi ibyigirwa muri icyo kiciro byose”.

Abarezi bavuga ko nubwo uyu mwanzuro nta nota fatizo ry’abagomba gusibira nta kibazo kirimo, kuko uha abarezi ububasha bwo gushishoza bakareba umwana ku wundi bagahitamo ugomba kwimuka n’utabikwiriye. Ngo bazajya bareba ko umwana yumvise amasomo y’ingenzi mbere yo gufata icyemezo cyo kumwimura.

Akayezu Donatha, uyobora G.S.Cyarwa rimwe mu mashuri ya 12ybe atsinda neza ku rwego rw’igihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA