AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Byanzuwe ko bidasubirwaho Kabuga Felicien agiye koherezwa mu gihugu cya Tanzania

Byanzuwe ko bidasubirwaho Kabuga Felicien agiye koherezwa mu gihugu cya Tanzania
30-09-2020 saa 15:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1727 | Ibitekerezo

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu rwatangaje umwanzuro warwo wo kohereza Félicien Kabuga mu rukiko rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rw’i Arusha.

Mu kwezi kwa gatandatu, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwategetse ko Kabuga yohererezwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rw’i Arusha. Uruhande rwa Kabuga rwifuzaga ko aburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ku mpamvu zitandukanye, ruvugamo ; ubwigenge bw’izo nkiko n’uburwayi bw’uregwa.

Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi. Mu rukiko rw’ubujurire mu kwezi kwa gatandatu, Kabuga yavuze ko ibyaha ashinjwa ari "ibinyoma".

Urukiko rusesa imanza nirwo ruri hejuru y’izindi mu bucamanza bwo mu Bufaransa, rugenzura niba harakurikijwe amategeko mu myanzuro yafashwe n’inkiko zabanje, rugafata umwanzuro utajuririrwa.

Uru rukiko rukimara gufata iki cyemezo, bivuga ko Kabuga afite igihe cy’ukwezi kumwe ngo abe yagejejwe imbere y’urukiko rwa ONU/UN nk’uko amategeko abiteganya.

Mu mpera z’icyumweru gishize,Kabuga yavanywe aho yari afungiwe "kubera impamvu z’uburwayi" nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu iburanisha ryo mu ntangiriro z’uku kwezi, umwunganizi we yabwiye urukiko ko Kabuga afite indwara imutera gutakaza ubushobozi bw’umubiri we n’ubwenge.

Yavuze ko bityo adakwiye "koherezwa ameze atyo muri kilometero 7,000" i Arusha muri Tanzania, aho yavuze ko atabona ubuvuzi bukwiriye.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo bari bifuje ko Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA