AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Depite Berville wahagarariye Macron mu Kwibuka25 yagiranye ibiganiro n’ Abadepite b’ u Rwanda [AMAFOTO]

Depite Berville wahagarariye Macron mu Kwibuka25 yagiranye ibiganiro n’ Abadepite b’ u Rwanda [AMAFOTO]
9-04-2019 saa 07:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5473 | Ibitekerezo

Hervé Berville, Depite mu Nteko ishinga amategeko y’ Ubufaransa wahagarariye Perezida w’ Ubufaransa mu muhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bishwe muri Mata 1994 yavuze ko kuba itsinda ry’ abadepite b’ Ubufaransa baraje mu Rwanda kwifatanya n’ Abanyarwanda kwibuka ari ikimenyetso cy’ ubufatanye n’ ubushuti.

Yabitangaje kuri uyu wa 8 Mata 2019, ubwo we n’ itsinda ayoboye bagiranaga ibiganiro n’ abayobozi b’ Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda.

Depite Berville yagize ati “Twaje mu Rwanda kwereka ubushuti n’ ubufatanye Abanyarwanda n’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iri tsinda kandi ryaje mu Rwanda gutanga ubutumwa bw’ ihumure mu izina ry’abaturage b’ Abafaransa bifuza kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi”

Perezida w’ Abadepite mu Rwanda Mukabalisa Donatille na Depite Herve Berville

Depite Beriville yavukiye mu Rwanda ahava afite imyaka 4 ababyeyi bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yahungishijwe n’ ingabo z’ Abafaransa zimujyana mu gihugu cyazo arerwa n’ umuryango w’ Abafaransa ariga araminuza ubu ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’ Ubufaransa.

Depite Berville ni umuntu wa hafi wa Perezida Emmanuel Macron kuko ari n’ umuvugizi w’ ishyaka riri ku butegetsi mu Bufaransa.

Hon. Berville yavuze ko Perezida Emmanuel Macron afite ubushake bwo gukosora ibitaragenze neza mu mubano w’ Ubufaransa n’ u Rwanda mu myaka irenga 20 ishize.

Habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rutangire kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Macron yashizeho itsinda ry’ abantu umunani ngo bakore iperereza ku nyandiko z’ ubutegetsi zashyinguwe n’ abari abayobozi b’ Ubufaransa mu gihe cy’ itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi bamenye niba hari uruhare Ubufaransa bwayigizemo.

Leta ya Juvenal Habyarimana wari Perezida w’ u Rwanda kuva mu 1973 kugera mu 1994 yari ifitanye ubushuti n’ abayobozi b’ Ubufaransa bariho icyo gihe. U Rwanda rushinja Ubufaransa ko bwahaye intwaro abakoze Jenoside mu Rwanda.

Perezida Kagame nawe abona Macron afite ubufashake bwo gukosora amakosa yakozwe n’ Ubufaransa

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata, Perezida Paul Kagame yabajijwe impamvu mu muhango w’ejo hashize atagarutse ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside nk’uko yakunze kugenda arugarukaho avuga ko iki gihugu cyari gikwiye gutera intambwe kikarwemera nta we ubikibukije.

Perezida Kagame yavuze ko iyi ngingo yayigarutseho bihagije, ati “Ni iyihe mpamvu yatuma umuntu akomeza kuvuga ibintu bimwe ?”

Yavuze kandi ko umubano w’ibihugu byombi uri kugenda uzahuka kubera ubushake bwa Perezida Emmanuel Macron.

Ati “Perezida Macron mu gihe cy’ubuyobozi bwe, umubano wabaye mwiza, hatewe intambwe nziza no mu bihe bigoye bya politiki, urebye nk’inyandiko zivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, icyo zakozweho, kuko inyandiko zirimo ukuri gufasha abantu bakora isesengura.”

Kagame kandi avuga ko hari abakunze kwibaza niba u Rwanda rusaba Ubufaransa gusaba imbabazi, akavuga ko iyi ntambwe ubundi iterwa n’uwemera ko yahemutse ariko uwahemukiwe atari we ufata iya mbere ngo asabe uwamuhemukiye kumwicuzaho.

Ati “Kuko ibyo byatuma igisobanuro k’imbabazi gitakara, imbabazi zikwiye guturuka ku muntu wakosheje.”

Perezida Kagame uvuga ko uyu mugenzi we w’Ubufaransa yagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda kurusha bagenzi be bamubanjirije ku buryo umubano ushobora kuzakomeza kumera neza, ndetse ngo si uku Rwanda gusa ngo ingendo y’Ubufaransa muri Africa muri rusange yarahindutse, ngo bwahaye inshingano Abanyafurika ubwabo, bwemera kuba umufatanyabikorwa mu bukungu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA