AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gasabo : Hatowe abahatanira guhagararira RPF Inkotanyi mu matora y’Abadepite

Gasabo : Hatowe abahatanira guhagararira RPF Inkotanyi mu matora y’Abadepite
3-06-2018 saa 18:28' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2902 | Ibitekerezo

Abahatanira guhagararira Umuryango RPF Inkotanyi mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri bo mu kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya, ho mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko ni baramuka bagiriwe icyizere bakabasha gutorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko icyo bazibandaho bakora ubuvugizi ari urubyiruko by’umwihariko abataye amashuri babashishikariza kugana amashuri yigisha imyunga no kubafasha kwibumbira mu makoperative.

Aya matora y’abazahagararira umuryango RPF Inkotanyi muri aka kagari ka Gacuriro, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018, aho abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bari bagize Inteko Itora bageraga kuri 236, muri abo abatoye akaba ari 201.

Bamwe mu bitabiriye ayamatora bagaragaje ko nk’uko Umuryango wa RPF Inkotanyi ari umusingi w’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi wa none ari nayo mpamvu bizeye abo baratora batazabatenguha ahubwo bazakomeza gufasha umukuru w’igihugu ari nawe Chariman w’Umuryango, Paul Kagame mu gukomeza guteza imbere u Rwanda.

Mutesi Odette watowe ari uwa mbere mu bazahagararira aka kagari ku rwego rw’umurenge n’akarere ka Gasabo yagize amajwi 105 mu gihe uwaje amukuriye ari Rusheke Jean waje afite 99 bombi bakaba bazahagararira aka kagari ka Gacuriro muri iki gikorwa cyo gushaka abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bazahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite.

Mutesi Odette watowe nk’umwe mu bahagarariye aka kagari ka Gacuriro, asanzwe ari umubyeyi wubatse ufite n’abana bane, akaba yari anasanzwe ari visi perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi.

Odette kandi amaze imyaka 20 mu bijyanye n’uburezi aho yigisha mu mashuri yisumbuye. Anavuga kandi ko nk’uko asanzwe akunda uburezi no gukorera abaturage muri rusange yiteguye kuvugira rubanda mu gihe azaba agiriwe icyizere akajya kubahagararira mu Inteko Ishinga Amategeko.

Mutesi Odette kandi yavuze ko ashyize imbere gukorana n’abagore abafasha kuzamura imyumvire ijyanye no kwigirira icyizere ndetse akorane n’urubyiruko abakanganurira guharanira kwiteza imbere banakorera igihugu.

Yagize ati “Tuzafatanya n’urubyiruko kuko bafite inzego z’urubyiruko tuzafatanya nabo kubashishikariza kwihangira imirimo kwibumbira mu makoperative kugira ngo babashe kwiteza imbere mu mashyirahamwe, kandi tuzabashishikariza na bariya bataye amashuri gusubira mu mashuri biga imyuga kuko niyo izabashoboza kugira ibikorwa bazikorera bikabateza imbere”

Ku rundi ruhande, Rusheke Jean wanatowe asanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Karuvusha muri aka kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya ndetse akaba ashinzwe imiyoborere myiza mu muryango ku rwego rw’umudugudu avuga ko nk’uko u Rwanda rwabohowe ‘abari urubyiruko azaharanira ko urubyiruko rw’uyu munsi ruharanira kwiyumvamo ubunyarwanda no gukorera igihugu bagikunda. Mutesi Odette watorewe guhagararira akagari ka Gacuriro mu bahatanira kuzahagararira RPF mu matora y’Abadepite
Rusheke Jean nawe yatorewe muri aka kagari ka Gacuriro

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyi gahunda yo gushaka abazahagararira Umuryango RPF Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganyijwe kuba muri Nzeri 2018.

Iyi gahunda yatangiriye ku rwego rw’akagari, hagenda hakorwa amatora ku buryo buziguye ; aho buri wese mu bagize inteko itorayandika amazina y’abantu babiri yifuza ko bamuhagararira, umugabo umwe n’umugore umwe.

Umuyobozi bw’Umuryango RPF Inkotanyi buvuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwimakaza demokarasi, imwe mu nkingi shingiro z’uyu muryango.

Urutonde rw’abazatorerwa kuri buri kagari ruzagezwa ku rwego rw’akarere, kuri urwo rwego 20 ba mbere bazaba bagize amajwi meshi bazashyikirizwa inteko itora, ibatoremo bane barimo abagore babiri n’abagabo babiri bazashyikirizwa urwego rw’igihugu ari naho hazemezwa urutonde ntakuka rw’abazahagararira umuryango mu matora rusange y’abadepite.

Kuri gahunda y’amatora y’abadepite, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga ; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bagize inteko itora mu kagari ka Gacuriro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA