AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Green Party ngo irashaka ko Abanyarwanda boroherezwa mu buryo bw’imisoro

Green Party ngo irashaka ko Abanyarwanda boroherezwa mu  buryo bw’imisoro
30-08-2018 saa 12:13' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1306 | Ibitekerezo

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ryakomereje ibikorwa byaryo byo kwamamaza abakandida baryo 32 bari guhatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko, mu turere twa Nyamasheke na Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu. Abaturage bo muri utu turere bijejwe ko bazavuganirwa imisoro ku bucuruzi bwabo ikagabanywa.

Mu mirenge ya Macuba muri Nyamasheke n’uwa Rubengera i Karongi niho abakandida ba Green Party biyamamarije, barangajwe imbere n’Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Dr Frank Habineza, bizeza imbaga y’abaturage bari aho ko nibatorwa bazabavuganira byinshi bitagenda neza bigashakirwa ibisubizo birambye.

Abiyamamaza batangiriye mu Murenge wa Macuba ho mu Karere ka Nyamasheke bagaragarizwa byinshi bazagezwaho nibaramuuka batoye ishyaka Green Party.

Hagarutswe cyane ku kibazo cy’umusoro uhanitse usoreshwa abacuruzi ndetse no ku itegeko rishyiraho umusoro ku butaka, babwira abaturage ko nibabagirira ikizere bakabatora ngo bazabavuganira mu Nteko ibijyanye n’imisoro ihanitse ndete no gusorera ubutaka bivanwaho.

Hanagarutswe ku kibazo cy’ireme ry’uburezi babona ricumbagira bashimangira ko bazarebera hamwe n’abo bazaba bari kumwe mu
Nteko [nibaramuka batowe] ngo bashyireho uburyo buzamura mwalimu cyane ko ariwe shingiro ry’uburezi.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party mu Rwanda, Ntezimana Jean Claude yabwiye abaturage ba Rubengera muri Karongi ko nibaramuka batowe batazajya bicara mu Nteko ngo biturize, ko ahubwo bazajya bamanuka begere abaturage baganire ku bibazo bafite maze babigeze mu Nteko bishakirwe umuti.

Yavuze ko bazashaka umuti w’ibibazo biri mu bucuruzi, uburezi ndetse ko bazanakora ubuvugizi maze hongerwe imbaraga mu rwego rw’umutekano w’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Green Party mu Rwanda Dr Frank Habineza yagarutse ku kibazo kigaragara mu bucuruzi, yizeza abaturage ba Nyamasheke na Karongi ko nibabatora, bazashyiraho itegeko ryorohereza abakora ubucuruzi buciriritse bakagabanyirizwa imisoro.

Yavuze ko imisoro icibwa abacuruzi mu Rwanda ari kimwe mu binaniza abakora ubucuruzi, rimwe na rimwe bikanabera imbogamizi abashaka kwihangira umurimo.

Yagize ati“ Akantu kose umuntu agatamgira umusoro, ugasanga amafaranga yose agashirira mu misiro. Hagomba gushyirwaho umusoro umwe usobanutse abantu bakajya bawutanga bishimye.Umusoro tuzi akamaro kawe, ariko iyo ubaye mwinshi cyane birarura.”

Yanavuze ko nta mpamvu y’uko abaturage batanga umusoro w’ubutaka kandi ngo ari gakondo Imana yabahaye, avuga ko nibajya mu Nteko bazabiganiraho maze batange igitecyerezo cy’uko itegeko rigena umusoro w’ubutaka ryavanwaho.

Green Party iri kwamamaza abakandida Depite 32

Umunyamabanda Nshingwabikorwa wa Rubengera yakira abakandida ba Green Party mu murenge ayoboye

Abaturage bari kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bwinshi

Nyamasheke naho hagaragaye ubwitabire bwo hejuru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA