AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Hamaze kuboneka smartphones ibihumbi 37 zizahabwa abatishoboye’ Perezida Kagame

‘Hamaze kuboneka smartphones ibihumbi 37 zizahabwa abatishoboye’ Perezida Kagame
31-12-2019 saa 19:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2241 | Ibitekerezo

Mu kiganiro kihariye Perezida Kagame yagiranye na RBA yagarutse ku bintu bitandukanye birimo uko abona icyerekezo 2020 kigana ku musozo, no kuri gahunda yo guha abaturage Smartphones.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize mu Rwanda habaye Jenoside abanyarwanda bose bayihomberamo ari abahigwaga n’ abishe abantu. Ngo myaka 25 ishize icyagezweho ni ubumwe n’ ubwiyunge kandi ngo yizeye ko buzaramba kuko byakozwe n’ abanyarwanda ubwabo.

Ku mbogamizi u Rwanda rwahuye nazo mu gushyira mubikorwa ry’ icyerekezo 2020, yavuze ko ari imbogamizi y’ amateka yo kongera kwishyirahamwe n’ imbogamizi yo kubaka no gusana. Ati “Muri kwa kubaka no gusana habanza imyumvire, ingorane ya mbere ihera mu mitekerereze, ingorane ya kabiri iba mu buryo(means), imbaraga, abantu n’ ibyo bakoresha bubaka amashuri, ibikorwaremezo ntabwo biva mu magambo gusa. N’ ukora agomba kuba afite ibyo aheraho acuruza, uworora agomba kuba afite aho aragira, uhinga agira isuka”.

Yakomeje agira ati “Muri icyo cyerekezo twageze kure mu ntego twari twihaye. Yego ntabwo twageze ku 100%, ariko ugeze kuri 80% cyangwa 85% ukurikije na za mbogamizi zarimo ni ahantu heza. Igisigaye ni uko ibitaragezweho byakorwa muyindi myaka iri imbere”.

Leta zunze ubumwe za Amerika barashaka gukuraho Perezida Ubwongereza burashaka kuva muri EU, Isomo u Rwanda rwabikuramo muri Demukarasi.

Perezida yavuze ko isomo rwavanyemo ari uko igihugu icyo aricyo cyose, bitewe n’ amateka yabo, bitewe umuco wabo, n’ indangagaciro zabo, bagize icyo bumvikakana gituma batekana mu buryo bugari iyo ni demukarasi ikwiriye kuba ikora muri icyo gihugu.

Perezida Kagame ntiyemeranya n’ abavuga ko bashyizeho demukarasi ibereye bose.

Ati “Niba ariyo mahame, ari uko bagomba kubyubahiriza kuki bafite ibyo bibazo. U Rwanda twarebye igihugu cyacu twarebye amateka yacu…duhitamo ikitubereye haba itegeko nshinga, n’ icyo cyerekezo twavuze(vision2020) byose nta nakimwe kigeze kijyaho kidaturutse mu bitekerezo by’ Abanyarwanda”.

Nubwo ibihugu bivuga ko bitanga amasomo ya demukarasi bamwe bakayakurikiza kubera ko badashaka gutakaza umugati, Perezida Kagame avuga ko icyo abantu bakwiye gukora ari ugushaka umugati urambye.

Kwegura kw’ abayobozi…

Mu Rwanda hakunze kubaho kwegurira rimwe kw’ abayobozi benshi b’ uturere aribyo byahawe izina rya tour du Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi yaba utorwa cyangwa ushirwaho kubera ubushobozi afite aba agomba kubazwa inshingano, ngo hari abajya hanze y’ u Rwanda bakavuga ko bahunze kuko bashakaga kwicwa kuko batavugarumwe n’ ubutegetsi nyamara babeshya ngo ariko uko bariye ibya rubanda bajya kubibazwa bagahunga.

Asanga umuyobozi ubona inshingano atorewe zo gukorera abaturage atariye ibyabo atazishoboye akwiye kuvuga ko atabishoboye hakiri kare agakora izindi bizinesi.

Impinduka za hato na hato mu burezi

Perezida Kagame yavuze ko uburezi ari kimwe n’ izindi narwo ruri kwiyubaka ngo ibitaranoze muri vision2020 bizakomeza kunozwa mu bindi byerekezo nka vision2050.

Kuba hari kaminuza ziri ku rwego mpuzamahanga ziri gufungura amashami mu Rwanda avuga ko ari amahirwe ko Abanyarwanda bazajya biga mu Rwanda bakahakura ubumenyi babonaga bibasabye kujya kwiga mu mahanga.

Guha abaturage Smartphones

Mu Rwanda hashize iminsi mike hatangiye ubukangurambaga bugamije kugurira Abanyarwanda batishoboye Smartphones zikorerwa mu Rwanda n’ uruganda rwirwa Mara phones
Kuri gahunda yo guha abaturage smartphones Perezida Kagame yavuze ko hamaze kuboneka smartphones ibihumbi 37 yongeraho ko ibijyanye no kubona Megabits mu ntagiriro abaturage bazahabwa telefone bazafashwa kubona Mbs ariko nyuma ngo bazazishakira kandi afitite icyizere ko bazazibona.

Yagize ati “Mbs zizahenduka…Ntawe ndumva wabonye telefone ngo ayishyire munsi ya matora. N’ amashanyarazi iyo ageze ku muturage kuvuga ngo umuturage arayishyura iki ? Aho amashanyarazi yageze atari ahari barayishura ukibaza uti ese bigenda bite ? Ariko ni uko abantu baba babonye aho bahera”.

Perezida Kagame yasoje iki kiganiro yifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA