AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Iminsi y’ igisambo ni 40’ Depite Ngabitsinze abwira RAB yananiwe gusobanura uko miliyari yabaye miliyari 4

‘Iminsi y’ igisambo ni 40’ Depite Ngabitsinze abwira RAB yananiwe gusobanura uko miliyari yabaye miliyari 4
17-09-2019 saa 14:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6775 | Ibitekerezo

Ifoto y’ umuyobozi mukuru wa PAC, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuhinzi n’ ubworozi RAB cyabuze ibisobanuro binyura abadepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2017-2018.

Kuri uyu wa 17 Nzeri 2019 nibwo Abayobozi ba RAB bitabye PAC batanga ibisobanuro ku makosa arimo iryo kuba yaratanze amasoko arengeje ingengo y’imari yayo aho yagombaga gutanga amasoko atarengeje miliyari 1 igatanga amasoko ya miliyari 4.

PAC yavuze ko iki kigo gisanzwe gitubura imbuto aha cyatubuye amafaranga mu buryo budafitiwe ibisobanuro kuko atari ikigo cy’ ubucuruzi.

Abadepite bagize PAC basanga bishobora kuzashyira Leta y’ u Rwanda mu madeni kuko RAB yatanze amasoko afite agaciro k’ amafaranga y’ umurengera.

Umuyobozi wa PAC, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko bitumvikana ukuntu amasoko ataragombaga kurenza miliyari imwe yazamutse akagera kuri miliyari 4 ati “Ariko iyo mutubura amafaranga, iyaba byashobokaga ngo mutuburire na BNR amafaranga yose bayabone twagera kure”.

Abayobozi ba RAB

RAB yasobanuriye ko PAC ko amakosa agaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aturuka ku miterere y’Ikigo aho bashobora gutungurwa n’amasoko bigatuma batubahiriza amategeko cyangwa se bikanaterwa n’ubushobozi bw’abakozi.

Obadiah Biraro, Umugenzuzi Mukuru w’ Imari ya Leta yabwiye abayobozi bakuru ba RAB ko imikorere mibi muri RAB atari iya none.

Ati “Iyi mikorere turemeza ko yadusubije hasi (marche arrière) igihe kitari munsi y’ umwaka. Arabizi twarabiganiriye mbere y’ uko nza mu Nteko. Baca umugani ‘ntuyoberwa ukwibye uyoberwa aho aguhishe’ ariko twebwe ntabwo dushinzwe iperereza’”.

Aha niho Dr Ngabitsinze yahereye agira ati “Ariko baca n’ undi ngo ’Iminsi y’ igisambo ni ingahe ? Biraro ati ‘ntabwo nayivuga PAC niyo yagisubiza’ Dr Ngabitsinze ati ‘Ni 40 njyewe ndabivuze’”.

Mu bindi RAB yananiwe gusobanura harimo umushinga wo kubaka Karambi irrigation center wagombaga gutwara ingengo y’ imari ya miliyoni 225, kontara ikaba yarabusanyije n’ ibyanditse ikagira miliyari 1 na miliyoni 227.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasobanuye iki kigo yo iri ku isonga mu ishyira mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, ariko ko imikorere yayo ituma ibi bitagerwaho.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatanze urugero ku nkunga Banki y’Isi yari yemereye RAB ariko iyisaba kubanza kubona raporo nta makemwa ariko bikaba bitaragezweho.

Mu badepite hari abasabye ko RAB yazasubira muri iyi Komisiyo ikongera igatanga ibindi bisobanuro kuri iyi mikorere bavuga ko idahwitse.

Hari aho byageze PAC ibaza ikibazo RAB, mu itsinda ryari rihagarariye RAB habura usubiza kandi mikoro bayifite mu nkoki.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA