AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Komisiyo y’ Abakozi ba Leta yatahuye ko hari abakora ibizami by’ akazi bakagabanyirizwa amanota abandi bakayongererwa

Komisiyo y’ Abakozi ba Leta yatahuye ko hari abakora ibizami by’ akazi bakagabanyirizwa amanota abandi bakayongererwa
30-10-2019 saa 17:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6718 | Ibitekerezo

KAYIJIRE Agnès, Visi Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo (PSC) yavuze ko bavumbuye ko hari inzego za Leta zagiye zitanga ikizami cy’ akazi zikagabanya amanota ya bamwe mu bakandida abandi bakandida bakayongererwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, ubwo iyi Komisiyo yagezaga ku Badepite n’Abasenateri raporo y’ibikorwa byayo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

KAYIJIRE Agnès yavuze ko iki kibazo cy’ abongerera amanota bamwe mu bakandida abandi bakayagabanyirizwa bakibonye muri uyu mwaka ushize w’ ingengo y’ imari ubwo basesenguraga imicungire y’ abakozi ba Leta.

Depite Mukabunani Christine avuga ko iyo hari umukandida wongerewe amanota haba habayemo ruswa nyamara ngo ntabwo abariye iyo ruswa bahanwa ahubwo ngo barihanangirizwa.

Yagize ati “Ikigaragara muri iyi raporo ni uko ruswa yihishe inyuma y’ abantu bongerera abandi amanota kandi iyo ngingo ikaba ikomeye cyane. Usanga naho komisiyo yasabye ko uwabikoze ahanwa ariko ugasanga baramwihanangirije mu magambo, nyamara ruswa ntabwo ari icyaha cyo guhanisha kwihanangiriza mu magambo”

Yakomeje agira ari aha ngaha abantu bakaba babireba neza kuko gufata umuntu wari ufite amanota 20, ukamuha 80, byanze bikunze haba harimo ruswa kandi tuziko ari icyaha gihanwa n’ amategeko.

Depite Christine Mukabunani avuga ko kuba bamwe mu bakandida ku myanya y’ akazi bagabanyirizwa amanota abandi bakayongererwa hari ruswa ibyihishe inyuma

Depite Mukabunani avuga ko kuba aho bigaragaye ko hari umukandida wongerewe amanota , uwo mwanya usubizwa ku isoko atari byo kuko haba hari uwagize amanota ya 2 kandi ngo uwo ntabwo aba yarongerewe amanota. Ngo iyo adahawe uwo mwanya biba ari akarengane kuko ubutaha ashobora kuba yacitse intege ntasubire gukora ikizamini.

KAYIJIRE nawe yemera ko nka PSC iyo basesenguye basanga abongererwa amanota abandi bakayagabanyirizwa harimo ruswa n’ itonesha.

Senateri Uwambaje Aimee Sandrine yibajije niba aya manota ahindurirwa mu kigo gishinzwe gutanga ibizamini by’ akazi cyangwa niba ahindurirwa ku rwego rwa Leta.

Depite Rubagumya yibaza impamvu abakandida 39% aribo gusa bitabira gukora ibizami by’ akazi akongera akibaza impamvu 9% aribo gusa batsinda ibizamini.

Kuri iki kibazo PSC ivuga ko kubera ko gusaba akazi byashyizwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga bituma umuntu uri kure y’ ahazakorerwa ikizami asaba akazi, mu gihe cyo gukora ikizami hakaba ubwo kugera aho ikizami gikorewe bimunaniye.

Naho ku kibazo cyo kuba abatsinda ikizami cy’ akazi mu bihumbi birenga 40 bikora buri mwaka ari 9% ngo biterwa n’ uko kugira ngo umuntu atsinde asabwa kugira amanota 70% mu gihe no mu mashuri abagira 70% atari benshi.

PSC ivuga ko bataramenya mu by’ ukuri aho ayo manota ahindurirwa ; Gusa ivuga ko bamwe mu bagize uruhare mu guhindura aya manota hari abirukanywe burundu, hari abahawe ibindi bihano ariko yemera ko niba bigaragaye ko habayemo ruswa cyangwa itonesha hari ibindi bihano biteganywa n’ amategeko.

Mu mwaka wa 2018/2019 yakiriwe ubujurire 602 muri ubwo 571 bwatanzweho imyanzuro. Uturere n’ amashuri makuru nibyo bifite ubujurire bwinshi. 52,2% ni ubujurire bushingiye ku kutanyurwa n’ amanota.

Ubujurire mu micungire y’ abakozi ni 424 muri bwo 77% bwavuye mu turere. Ubujurire PSC yakira, muri 2018/2019 bwiyongereyeho 5% mu bijyanye n’ amakosa mu gushaka abakozi, buniyongeraho 6% mu makosa ajyanye no gucunga abakozi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA