Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uri mu ruzinduko rw’akazi I Addis Ababa muri Ethiopia yahawe na Minisitiri w’Intebe w’ikigihugu inka n’inyana yayo ndetse anahabwa impano zakozwe n’abanyabugeni bo muri iki gihugu
Perezida Kagame yageze I Addis Ababa mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2018, aho yari mu ruzinduko rw’akazi aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Madamu Louise Mushikiwabo nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro.
Mu birori byo gusangira ifunguro rya nimugoroba wo kuwa 25 Gicurasi 2018, nibwo Minisitiri Abiy yagabiye inka Perezida Kagame ndetse amuvuga ibigwi nk’uwaharaniye ubwigenge bw’abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yavuze ko yishimiye bikomeye kuba Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri iki gihugu ndetse avuga ko yiteze byinshi byiza ku mubano w’ibihugu byombi mu gihe kizaza.
Minisitiri Abiy kandi yavuze ko Kagame ari intwari yaharaniye ubwigenge bw’abanyarwanda netse ari impano idasanzwe abanyarwanda bahawe ndetse na Afurika muri rusange.
Ati ‘Nyuma yo guharanira ubwigenge biba bigoye gushyira ku murongo igihugu ariko urabona uburyo uyu muyobozi yahinduye igihugu cye.’
Perezida Kagame yavuze ko kuba Minisitiri Abiy yahisemo kumuha inka ari ikimenyetso cy’umubano udasanzwe n’igihango bagiranye nk’uko bisanzwe bigenda mu muco nyarwanda iyo umuntu aguhaye inka
Yagize ati ‘Urakoze ku mpano y’agaciro ikora ku mitima abo turi bo na byinshi ku muco wacu dusangiye. Iyi ni inka nziza ndetse n’inyana yayo, ziziyongera ku bushyo dusanganywe kandi zizitabwaho’
Perezida Kagame kandi yashimiye Minisitiri Abiy kubw’igishushanyo kigaragaza imbyino z’abarwanyi avuga ko iyo ufite ubushyo cyangwa uri umuyobozi w’igihugu uba ufite umutima wo kurwana cyangwa kuyobora ariko kandi ngo ukenera kwishimisha mu mbyino.