Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu.
Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, avuga ko Padiri Habimfura Jean Baptiste yafatiwe ku mupaka wa Rusumo agerageza gutoroka.
Uyu mupadiri akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 utarageza imyaka y’ubukure.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko Padiri Habimfura afungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
UKWEZI.RW