AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nakubitiye Minisitiri mu kabari bucya njya kwiyenza kuri Perezida-Uwari uzi umugambi wa Coup d’Etat

Nakubitiye Minisitiri mu kabari bucya njya kwiyenza kuri Perezida-Uwari uzi umugambi wa Coup d’Etat
29-09-2021 saa 14:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4693 | Ibitekerezo

Umusaza Hakizimana Alphonse utuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire, avuga ko yigeze gukubitira Minisitiri mu kabari ubundi akajya kwiyenza kuri Perezida Kayibanda.

Uyu musaza ufite imyaka 74 y’amavuko, yaganiriye na UKWEZI TV aho atuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, avuga ko yabaye umwe mu bari mu nzego zishinzwe iperereza ku bwa Kayibanda Gregoire ndetse no ku bwa Habyarimana Juvenal.

Uyu musaza wanabaye umurezi, avuga ko yakoze imirimo inyuranye mu butegetsi bwo hambere ndetse ko yanakoze mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

Avuga ko yagize uruhare mu ihirika ry’ubutegetsi ryakorewe Kayibanda Gregoire rikozwe na Habyarimana Juvenal, yarigizemo uruhare ariko ko ibyo yakoze byose bari bamwoheje.

Uyu mugabo wari umusivire avuga ko nubwo ibyo yakoze ari ibanga rya politiki, ariko ntacyamubuza kurimena kuko ibyabaye byarangiye.

Avuga ko uwari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Ubukerarugendo, Minani Frodouard wakomokaga mu Majyepfo baje guhurira kabari ariko ngo uwo mutegetsi akaza gucikwa akavuga ijambo rikomeye ngo “ariko ibintu byo mu Majyaruguru ni ibicucu, ibi bikiga...”

Hakizimana avuga ko icyo gihe yamwumvise kuko yari amwegereye akumva ababajwe n’iryo jambo ryo gutuka abakomoka muri ziriya mpugu kandi na we ari ho akomoka ngo agahita amubaza ati “Uvuze ngo iki nyakubahwa Minisitiri ?” ngo undi akamusubiza amubaza ati “Uri kumbaza iki sha ?”

Ngo yahise asa nk’umukebura mu kinyabupfura agira ati “Wowe ntabwo bigutangaje kuba iryo jambo rigucitse ?” agakomeza amubwira ko iryo jambo atari akwiye kurivuga ariko na we agahita atangira kumubaza uwo ari we ku buryo amutinyuka nka Minisitiri.

Hakizimana avuga ko uriya wari Minisitiri yatangiye kumutera ubwoba ko yamwica, undi ngo ntiyabyihangaiye yahise amukubita urushyi nti “bijye iyo bijya.”

Ubwo icyo gihe hari tariki 30/07/1973 ubwo ubwo hacyaga haba isabukuru y’imyaka 11 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge. Ako kanya ngo bahise bahamagaza umukuru wa Polisi ngo ajye kumufunga ariko ntiyamufunga ahubwo ahita amucyura amusaba kutagaruka mu mujyi.

Ngo bwarakeye bajya mu munsi mukuru ari bwo Kayibanda ibyuma byapfaga ari gutanga imbwirwaruhame ye, na we agahita aboneraho kujya kumuregera Minisitiri wari waraye atutse abakomoka mu Rukiga.

Ngo icyo gihe yabikoze ari imbere ya Perezida anamubwira amagambo yo kumukina ku mubyimba ko mwene wabo wo mu Majyepfo yaraye atutse abo mu Rukiga none “nawe ibyuma bigupfiriyeho.”

Hakizimana avuga ko ibi byose yabikoraga yabitumwe kandi ahagarikiwe n’abasirikare bakomeye bari bazi umugambi wo guhirika ku bitegetsi Kayibanda.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA