Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko y’ Intara ya Rhineland-Palatinate yavuze ko yashimishijwe n’ uburyo Abanyarwanda bashoboye kwivana mu mateka mabi banyuzemo.
H.E Hering Hendrik uri mu Rwanda muri gahunda yo kwifatanya n’ Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitangaje kuri uyu 9 Mata 2019 ubwo yasuraga Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda.
Perezida w’ Inteko Ishinga amategeko w’ Intara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage, Hering Hendrik yakiriwe na Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza.
Hendrik yavuze ko gusura Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda bigamije gushimangira umubano uri hagati y’ u Rwanda na Rhineland-Palatinate n’ imikoranire bimaze imyaka 36 bitangiye.
Yagize ati “Twanyuze n’ uburyo u Rwanda rwashoboye kubanisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ abayikoze bakabana mu mahoro bikagenda n’ iterambere no gushimangira demukarasi”.