AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ninjye waranze Mushikiwabo kandi namuranze mu Gifaransa - Perezida Kagame

Ninjye waranze Mushikiwabo kandi namuranze mu Gifaransa - Perezida Kagame
4-11-2018 saa 09:48' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7769 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yahishuye ko yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Louise Mushikiwabo ubwo yahataniraga umwaya w’Umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), anavuga ko uko kumwamamaza yabikoraga mu rurimi rw’Igifaransa.

Kagame yabigarutseho mu muhango wo gusezera Mushikiwabo wabereye i Kigali ku wa 3 Ugushyingo 2018.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri Afurika, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, inshuti z’igihugu n’abandi.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimangira ko azi Igifaransa koko nk’umuntu wamamaje Mushikiwabo muri uru rurimi, ndetse umukandida yamamazaga akaza guhigika uwo bari bahatanye ku bwiganze bw’amajwi.

Yagize ati “[... ] Louise ninjye wamuranze kandi nagombaga kumuranga mu Gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu Gifaransa, amaze gutorwa nshimira abamutoye mu gifaransa, ubwo murabyumva ko urugendo riumaze kuba rurerure rero.”

Perezida Kagame yanaboneyeho gushimira Abanyarwanda bose muri rusange, ashimangira ko ibimaze kugerwaho byose bikeshwa ubufatanye bumaze kuba umuco mu banyarwanda.

Yagize ati “Ndashimira mwese Abanyarwanda ku bufatanye bwa buri munsi ku byoroshye n’ibikomeye cyane cyane ibikomeye kuko aribyo twakunze kunyuramo ariko tukabinyuramo neza tugatera imbere. N’ibi tuvuga bya Louise, umwe muri twe kuba yarageze aho ageze ubu, nabyo ni bimwe mu byo twafatanyije biba bitoroshye.”

Perezida Kagame yagarutse ku minsi ya mbere ahabwa amakuru ya kandidatire ya Mushikiwabo, avuga ko byabanje kumugora gufata umwanzuro wo kumutanga.

Yagize ati “Abantu bamaze kumbwira ko Louise (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga) wamuduha akatubera umukandida , akiyamamariza kutubera Umunyamabanga wa OIF kubera ko afite amahirwe. Mu by’ukuri bigitangira, sinumvaga impamvu yabyo n’uko bije. Nagerageje gushakisha uko mbyumva ntangira kugira ibyo mbona. Ikibiteye numvise atari kibi.”

“Nabanje kutumva impamvu, nkavuga ngo ubu ni ngombwa gufata umuntu wari Minisitiri wacu, wakoraga akazi neza, mutange ajye ahandi ? Ntabwo ari ukumutanga ngo abaye icyo bamunsabira, bigomba kunyura mu matora. Ubwo se bitagenze neza kandi atari njye washakaga uwo mwanya ubwo twaba twishyize mu biki ?”

Perezida Kagame yavuze ko yegereye Mushikiwabo amubaza icyo abitekerezaho, babijyaho inama.

Ati “Hari abantu bambwiye ko bakubonamo umukandida mwiza, urabitekereza ute ? Ntabwo nakwemera ntarakubaza. Byaramutunguye, abanza kuvuga ko nta ho yahurira na byo. Namuhaye umwanya wo kubitekerezaho.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko yaje gufata umwanzuro ntakuka wo gutanga kandidatire ya Mushikiwabo, ariko agateganya ko aramutse adatowe yagaruka agakomeza kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Yagize ati “Naravuze nti natsinda icyo twashakaga tuzaba twakigezeho. Natabigeraho kubera izindi mpamvu zashoboraga kubaho nishimiye kumusubirana. Mu nzira zose nari umutsinzi.”

Mushikiwabo watowe ku wa 12 Ukwakira 2018, azatangira inshingano ze muri Mutarama 2019, i Paris ahari ibiro bya OIF.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA