AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Ntabwo u Rwanda rukize ku mitungo ariko rukize ku mutima’ Perezida Kagame

‘Ntabwo u Rwanda rukize ku mitungo ariko rukize ku mutima’ Perezida Kagame
10-10-2019 saa 08:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1166 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi 500 zizava muri Libya aho zaheze zashakaga kujya I Burayi atari uko rukize ku mitungo ahubwo ari uko rukize ku mutima w’ impuhwe n’ urukundo.

Yabikomojeho ubwo yaganiraga n’ urubyiruko 10 000 ruteraniye I Kigali mu ishuriro ngarukamwaka ry’ urubyiruko rizwi nka ‘Youth Connekt Africa’.

Perezida Kagame wafunguye ku mugaragaro iri huriro yeretse uru rubyiruko ko ikibanze ari ukubaho no kugira ikerekezo ubundi ugaharanira kugera ku kerekezo wihaye.

Ati “Mwasomye inkuru ya Libya ? Aho twakuye abantu bamwe bari bazengutse hariya, hari n’ abandi benshi barimo baza. Reka ngire icyo mbibabwiraho. U Rwanda ntabwo ari igihugu gikize mu ku mitungo ariko turi abatunzi dufite ubuzima mu buryo byinshi. Turi abatunzi kandi dufite ubuzima ku mutima n’ intego, mu kongera ibishoboka mu byo dufite”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite izindi mpunzi nyinshi zirimo izavuye mu bihugu by’ abaturanyi, avuga ko u Rwanda ruziha ibishoboka uko rushoboye byenda kungana n’ ibyo ruha abaturage barwo birimo amashuri, amavurimo n’ ibindi.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko abitabiriye Youth Connekt Africa 2019 ko u Rwanda rumaze kubona uburyo abimukira bava muri Afurika barimo gupfira mu nyanja ya Mediterane, no kuba hari abohereza indege zigatera ibisasu mu nkambi barimo rwabwiye abo bireba ko hari amahitamo atatu.

Avuga ko u Rwanda rwahaye abo bireba amahitamo atatu atari meza 100% ariko aruta kubura ubuzima : Mubatuzanire abashaka gukomeza kujya I Burayi tubahe aho bategerereza batekanye. Aho kugira ngo batangirirwe hariya bicwa buri munsi bashobora kuza bagategerereza tugakorana n’ u Burayi bukaza bugahitamo abo bushaka kujyana, tuzabarekura bagende.

Amahitamo ya kabiri ni uko abumva bashaka gusubiza mu bihugu byabo, u Rwanda rwemeye kubaha aho baba bari mu gihe mu gihe bari kuganira na Leta z’ ibihugu byabo kugira ngo bazasubire iwabo mu buryo buboneye.

Akomeza agira ati “Amahitamo ya gatatu ari nayo ya nyuma yari, niba badashaka gusubira iwabo, bakaba batanabonye ubajyana I Burayi, bakaba bemera kumuguma hano tuzagumana nabo (abari mu cyumba bahise bakoma amashyi)

Mu ntangiro z’ ukwezi kwa 9 nibwo amakuru y’ uko u Rwanda rugiye kwakira impunzi 500 zizava muri Libya yamenyekanye. Kugeza ubu impunzi 66 zamaze kugera mu Rwanda izindi ziracyashakirwa uko zizanwa mu Rwanda.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko nta mafaranga yahawe ngo yemere kwakira izi mpunzi ngo impamvu yazakiriye ni uko ari ikibazo cy’ Afurika kigomba gusubizwa n’ Abanyafurika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA