AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame ategerejwe I Maputo muri Mozambique mbere yo kujya i Lusaka

Perezida Kagame ategerejwe I Maputo muri Mozambique mbere yo kujya i Lusaka
6-08-2019 saa 13:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1073 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabili aritabira umuhango wo gusinya amasezerano y’ amahoro n’ ubwiyunge ateganyijwe kubera I Maputo.

Aya masezerano arasinywa hagati ya Guverinoma ya Mozambique n’ ishyaka rya RENAMO ryahoze ari umutwe w’ inyeshyamba uryanya Mozambique.

Mu butumwa , Amb. Olivier Nduhungirehe , umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga yashyize kuri Twitter yavuze ko ari I Maputo muri Mozambique aho aherekeje Perezida Kagame witabira iki gikorwa.

Iri sinywa ry’ amasezerano rigiye kuba ku nshuro ya gatatu kuko amasezerano yasinywe bwa mbere yagiye azamo udutotsi.

Iri shyaka rya RENAMO ryari ritarashyira intwaro hasi kuko ryari rigikomeje gushinja guverinoma ya Mozambique kudashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano babaga basinye.

Biteganyijwe ko amasezerano yo kuri uyu wa 6 Kanama 2019 namara gushyirwaho umukono abarwanyi ba RENAMO bagera ku bihumbi 2 bahita bashyira intwaro hasi.

Muri iki gihugu hakunze kugaragara intambara z’ isubiranamo ry’ abaturage kuva mu 1976 kugera mu 1992 ubwo ku nshuro ya mbere guverinoma ya Mozambique na RENAMO basinyaga amasezerano ya mbere.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ava muri Mozambique yerekeza I Lusaka muri Zambia aho azitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ishami ry’ ikigo cy’ Afurika gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ intego 17 z’ iterambere rirambye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA