AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa yakirwa na Macron muri Élysée

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa yakirwa na Macron muri Élysée
23-05-2018 saa 15:30' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2801 | Ibitekerezo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018, nibwo Perezida Paul Kagame yageze i Paris mu Bufaransa yakirwa mu biro by’umukuru w’iki gihugu (Palais de l’Élysée) na mugenzi we Emmanuel Macron.

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito izwi nka VivaTech.

Umukuru w’igihugu yaherukaga i Elysee mu Bufaransa mu mwaka wa 2011 kubwa Perezida Sarkozy wahoze ayobora iki gihugu iki gihe.

Ibinyujije kuri Twitter Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ko Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame mu Ngoro ya Élysée, aho bagomba kugirana ibiganiro ku mibanire y’ibihugu byombi, bakanahura n’abayobozi 60 b’ibigo by’ikoranabuhanga 60 bikomeye mu nama igamije kwiga ku Iterambere ry’Ibigo bito .

Perezida Kagame yaherekejwe muri uru ruzinduko n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB,) Clare Akamanzi.

Igihugu cy’u Bufaransa ntikigeze gicana uwaka n’icy’u Rwanda, nyuma y’uko u Rwanda rugishyize mu majwi mu kugira uruhare muri Jenosede yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abasaga Miliyoni imwe bakahasiga ubuzima.

Kuva u Rwanda rwashinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi b’iki gihugu bakomeje kubihakana no kwikoma ubuyobozi bw’u Rwanda, uretse Perezida Sarkozy wigeze kwerura akemera ko igihugu cye cyakoze amakosa mu myanzuro ku Rwanda mu 1994.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA