AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : Ba Visi Meya bombi banditse basaba kwegura

Rubavu : Ba Visi Meya bombi banditse basaba kwegura
4-09-2019 saa 06:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7618 | Ibitekerezo

Abayobozi bungirije b’ Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Kabili baraye bandikiye Inama Njyanama y’ Akarere basaba kwegura kuri iyi myanya y’ ubuyobozi.

Abeguye ni Murenzi Janvier wari Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ ubukungu na Uwampayizina Marie Grace wari Umuyobozi w’ Akarere ashinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage.

Perezida w’ inama Njyanama y’ akarere ka Rubavu yatumije inama ya njyanama idasanzwe yo kwiga ku bwegure bw’ aba ba visi meya babiri. Iyo nama iraba saa tanu z’ amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili tariki 3 Nzeri nibwo abayobozi ba mbere b’ akarere beguye kuva Prof Shyaka Anastase yaba Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu.

Kugeza ubu uturere dufite abayobozi bamaze kwegura ni Karongi Nyobozi yose, Ngororero ba Visi Meya bombi, Musanze Nyobozi yose, Burera Visi Meya umwe, Muhanga Meya Uwamariya Beatrice yanditse asaba kwegura, Gisagara Hanganimana Jean Paul wari Visi Meya ushinzwe ubukungu yeguye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA