AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa Joriji Baneti yandikiye abasore n’inkumi bitegura gukora ubukwe

Ibaruwa Joriji Baneti yandikiye abasore n’inkumi bitegura gukora ubukwe
17-05-2016 saa 05:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 32616 | Ibitekerezo 13

Joriji Baneti nsanzwe nandikira umuntu umwe ku giti cye ariko iyi nshuro niyemeje kwandikira abasore n’inkumi bose bagiye kurushinga, mbamenyesha ko ntakishimira na gato ibyo musigaye mukora, ndetse mbamenyesha ko ubu nabafatiye ingamba.

Kuva aho ikoranabuhanga ryaziye, mbona ryarishe byinshi n’ubwo ryadufashije byinshi kurushaho. Nako ndaribeshyera ntacyo ritwaye, ahubwo bamwe barikoresha nabi ibintu bikazamba.

Kera iyo ubukwe bwabaga bugiye kuba, uwitegura kurongorwa cyangwa kurongora, yarabanzaga agashakisha inshuti n’abo mu muryango, akabasura akabashyira ubutumire, ukabona ko yabubashye kandi yabihaye agaciro. Ubu rero ngo ni amajyambere, ubutumire burakorwa ariko uwitegura kurushinga akabufotora akabwoherereza abantu bose kuri whatsapp, ubwo erega akaba arabirangije !

Basore namwe nkumi mbabwire, ubu twabafatiye ingamba. Nuzajya ufotora ubutumire ukabwohereza kuri whatsapp, natwe tuzajya dushaka amafaranga yo kubatwerera tuyafotore, maze natwe tuboherereze amafoto, nimushaka muzatubwire tujye tubaha n’amafoto y’amadolari.

Ikindi kandi, twabamenyeshaga ko mu bukwe mutazajya mutubona, ahubwo tuzajya tubwira gafotozi wanyu, azagerageze atwoherereze amafoto y’ubukwe kuri whatsapp, kuko muba mwerekanye ko ari yo nzira tuzajya ducishamo ibintu.

Mbasabwe kwikosora cyangwa mugatangira kwitegura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo n’ingamba twabafatiye, kandi ntabwo tuzaba tubahemukiye nimwe mushaka gukomeza guta umuco ngo niyo majyambere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
nsengimana gilbert Kuya 2-08-2017

ibyo wavuze ni ukuri abubu baratuyobeye nyamara iyo utatashye ubukwe bwabatumira gutyo birabababaza ntibibuka uburyo bakoresheje batumira

jonathan Kuya 5-01-2017

ndibariza Jolij ingamba yadufaye nizihe ?

Nkusi Kuya 7-12-2016

Joliji we Impore rata !!! reka ngire akantu nongerera ho Joliji, niba ushaka gucyuza ubukwe bwiza burimo ikinyabupfura, hamagara abantu ukoresheje rya koranabuhanga mwavugaga, ubasabe akanya mubonane ubuhe ubutumire, ubishoboye aguhe Inama ze of couse n’ Intwererano niba ayifite, kugirango nabura mu bukwe bitazanabateranya ,ukagwiza abanzi kdi wari ujyeze mu gihe cyo kugwiza incuti. ikindi ese iyo WTSP iburiwe irengero wa mugani updates yazihabwa niki ?? kdi ntibakora ubukwe barabucyuza .urakoze j. we

ndishimye irene Kuya 31-10-2016

nannge ibya jorij ndabishyikiye kuko siko abanntu bose baba kuri wtsp

mUtembe Kuya 19-10-2016

Honorable Bamporiki namwita immature muri politique, ariko n’ubusanzwe ni nyirakatamuregama. Azahanirwe gukurura , gukurirriza amatiku no gusebanya mu nteko,( IL A TROP DANCE/ YABYINNYE ATITAYE KU NGOMA !!!) yewe Azajyanwe no mu itorero kuko agifite n’ubufura. Mugenzi we Honorable Byabarumwanzi azakorerwe iperereza ryimbitse barebe ko nta ngengabitekerezo y’ubuhezanguni imwihishemo , bitari ibyo yaba ari ubushishozi buke muri diplomacy, nawe azajyanwe mu itorero ry’ab senior. Naho gufunga byo, uwabashungura benshi bashiriramo.

vin rene Kuya 14-10-2016

Joriji se nkwibarize. ushaka gutumira abantu 100, bari ahantu hatandukanye, bari buss mukazi ,,,,, bose ubageraho.

ewane joriji muri iyinkuru wabaye joriji koko

Engineer Kuya 4-09-2016

Urebye Isi aho igeze n’ iterambere ifite ndumva mwe mushaka kuyisubiza inyuma.

Ubu se umubyeyi w’ I Kayove ufite umwana we wiga I Butare ate téléphone narangiza ajye amubaza amakuru ye akoresheje impapuro.

Reka tujye dusobanuka tumenye kujyana n’ igihe.
Murakoze

HABIHIRWE Noel Kuya 11-07-2016

Njye ndemera ntashidikanya ko ibyo Joliji avuga ari ukuri .Gusa abakora ibyo ntago baba bayobewe ko iyo miryango nayo iba ibafitiye inama zatuma ubwo bukwe bugenda neza.Gusa hari igihe Babura umwanya wo kugera kuri buri wese.UBUKWE maze umwaka mbukoze ndabuzi.

igisubizo Kuya 28-06-2016

hari abantu batinda guhinduka ariko aho bigieze tugomba kujyana nigihe. wibuke ko musigaye mukora inama nabandi bari Kampala, abandi bari USA, ndetse abandi bari India na South Africa.... bose batanga ibitekerezo. ibyo byose bituma mufata ingamba. none se uzabashyikiriza invitation gute ? igisubizi ni ikoranabuhanga !

Irene Kuya 10-06-2016

Kbs joliji bsigaye nkwemera akenshi Ubukwe bantumiye kuri whatsapp bye sinjya mbutaha. Burya guha umuntu invitation nibyiza bituma umenya uko upanga gahunda zawe kuko hari igihe uba ufite nyinshi noneho ukagira aho uzibika bityo ukajya urebaho ukanibuka amatariki ko yageze ugatwerera. ESE nawe umuntu azakoherereza ubutumire kuri whatsapp nugira gutya ugiye gusiba amafoto adakenewe nabwo wibagirwe ubusibe birangire ubukwe bubaye utanabizi !! kdi usibye nibyo nta cyubahiro kibamo .

ijeje Kuya 2-06-2016

nyamara ibyo yavuze nibyo niba tugikeneye gusigasira umuco ibyo mubyiteho. watsap ninzinziza ariko niba ukeneye abantu bagushyigikira reka kwiyemera ngo ntuboneka basange kuko umuganiwe nabo harigihe batabona umwqnya bakabutahira kwitumanaho

Nkundimana Kuya 23-05-2016

Jorij na Vava baguye miswi kabisa
1/1wtsp/mobilo money

Vava ndemeye pe !!!!!!

VAVA Kuya 19-05-2016

SHA URI JORIJI KOKO UBWOSE KERA NIKERA NYINYE UBURERO WIBWIYE KO WAZA KUNDEBA MURUGO UKAHANSANGA SHA JORIJI WE ?NTAMWANYA WOKUGUTEGEREZA NO KUMVA IBYUMBWIRA MFITE.NYOHEREREZA WATSAP NANJYE NOHEREZE MOBIL MONNEY

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA