Nyakubahwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu gihugu cyacu, maze iminsi mfite utubazo nibaza ariko nyuma yo kwibuka ko abanyarwanda twahawe umwanya n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, nsanze ngomba gusaba urubuga ukwezi.com bakampa umwanya nkabandikira ngamije kubasobanuza no gutanga ibitekerezo byanjye nkabereka uko nanjye mbyumva. Mbanje kugusaba kutumva amabwire, kuko hari abashobora kukubwira ko ntabwenge ngira, abandi ko Joriji ndi umurwayi wo mu mutwe, cyangwa se ko ntazi gutekereza kure, abo ubime amatwi ndabigusabye.
Nyakubahwa Minisitiri, nishimira uburyo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iduteganyiriza, ikabinyuza mu gutegura ingengo y’imari ya buri mwaka, iba igenewe gukoreshwa mu bintu bitandukanye biduteza imbere nk’abanyarwanda. Mukomereze aho, ariko reka ngire icyo mbibariza. Buriya iyo muteguye ingengo y’imari, kuki mutarenzaho n’akayabo bamwe mu bayobozi bazanyereza abandi bakagasesagura, kandi mbona byarabaye ikibazo gikomeye ?
Aha ntimunyumve nabi, sinjye ubatunze agatoki ahubwo ndashingira ku bigaragazwa n’umugenzuzi w’imari ya Leta, kandi burya ndabikurikirana neza, rwose imibare ubwayo irivugira, ndetse mubinyemereye twabibara mu mibare ifatika kandi isobanutse.
Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, ubwo yemezaga ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015, yemeje ko yari akayabo ka miliyari 1753,3. Icyo gihe rwose numvaga zihagije, numvaga byose bizagenda neza kandi koko abayobozi tuba tubafitiye icyizere muba mwabitubariye. By’akarusho noneho, hashize igihe gito hongereweho miliyari 6,4 kandi birumvikana byarushijeho gutanga icyizere... Nonese nyakubahwa Minisitiri, ko ayo mafaranga yari afite ibyo yagenewe, none umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta akaba yamaze guhishurira abanyarwanda ko miliyari magana abiri na cumi (210.000.000.000) zaburiwe irengero muri iyo ngengo y’imari, murumva bitazajya bitudindiza mu iterambere ? Ubwose ibyo ako kayabo kagombaga gukora byaba byarakozwe ?
Nyakubahwa Minisitiri, umuti uhamye wagakwiye kuba uwo gushaka uburyo bwizewe bwo kurwanya abayobozi mu nzego n’ibigo bya Leta barigisa cyangwa bagasesagura amafaranga yagenewe kuduteza imbere, ariko niba byarananiranye, ubwo ku ngengo y’imari hajya hanateganywa ko hari akayabo kazaburirwa irengero, bityo twe rubanda ntitubigenderemo ngo iterambere ryacu ridindire. Gusa nanone, ko mushinzwe imari n’igemigambi, mu igenamigambi mufite haba harimo kwishyuza nta kabuza bene abo baba baranyereje cyangwa bagasesagura ibyagenewe rubanda ?
Nyakubahwa Minisitiri, ndabasabye ngo muzabidukurikiranire kandi mukomeze mudukorere igenamigambi ritunyuze.
uyu ni umusaruro wa uburezi kuri bose kuko birabaye kubona na joriji asigaye akora icukumbuye bigeze aha abandi namwe mugire umuco wo gusoma cyanee.